Home Amakuru y'ibanze Danny Mutabazi yatangaje igihe azerekana umukunzi we ,atubwira ibyiza yamukundiye

Danny Mutabazi yatangaje igihe azerekana umukunzi we ,atubwira ibyiza yamukundiye

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Danny Mutabazi umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana , ni umusore udakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo avuga ko  mu minsi iri imbere azagenda adutangariza ibijyanye n’umukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com yatangaje ko uyu mwaka wa 2019 ari gushima Imana cyane, ko icyambere yari afite icyifuzo cyo gukora igitaramo ,akaba ashima Imana ko yamushyigikiye , haba muburyo bw’amafaranga no kurarika abantu .

Abajijwe uko abona Danny Mutabazi wa 2018 na Danny wo Mu mwaka 2019 ,yagize ati:”baratandukanye cyane uko ukwezi kuza ,uko umwaka uza genda mbona imirimo y’Imana igenda isimburana , kuko mu 2018 nta Album ni mwe na giraga mu 2019 mbankoze Album y’amajwi na amashusho ,urumva ko ari iterambere naringize .

Mu mwaka wa 2019 nibwo nasohoye indirimbo nyinshi cyane ,navuga ko mu 2018 na 2019 biratandukanye ariko byose bitandukanira mu mirimo y’Imana yagiye ingaragaraho cyane .

Danny akaba yakomeje atangaza ko umusaruro yakuye muri Album ye ko mubifatika by’amafranga atabonyemo amafranga kuko ntabwo yishyuje ,kuko igikorwa cyari Ubuntu.

Yagize ati :” numvaga ari igitambo cy’shimwe nshaka gutamba kugirango Imana ibone ishimwe mfite  kugirango nawa muntu uri mu ntara wumva Danny bimworohere kuza bitamugoye mu buryo bw’ubushobozi.

Danny akaba yakomeje atangaza ko mu mwaka wa 2020 abakunzi be bakwiye kwitega ibintu byinshi cyane cyane indirimbo nyinshi zizaba surprise kuko zimwe nange zizaba surprise kurinjye .

Mu minsi mike Danny akaba agiye gusohora indirimbo nshyashya yitwa [amarira y’ibishimo ],kuko amashusho yayo yararangiye .

Abajijwe uko ahagaze mu rukundo muri iyi minsi niba mu mwaka utaha hari ikintu yakwereka abakunzi be , yagize ati :”mu mwaka utaha nta kintu natangaza ariko arahari ,tuzagenda tubabwira nitugera igihe cyo kubivuga .

Danny akaba yakomeje yemeza ko kuba yaramukunze ariko yazanywe n’Imana,hanyuma agahuza n’umutima we ,ko uko umutima wa Danny umeze byarahuye , kuko ngo hari byinshi afite yumvaga akwiye kugenderaho . Abajijwe igihe yafashe asengera uwo mukobwa yagize ati :”ntabwo nabifatiye igihe cyihariye ,ahubwo n’isengesho rya buri munsi ,ubundi  umusore wese  abakwiye kuvuga ngo Mana uzampe urugo rwiza ,uzampe umufasha mwiza , igihe cyose bihora ari ibyifuzo.

Umuhanzi Danny Mutabazi ni umuririmbyi usengera muri ADEPR Kumukenke muri Paruwasi ya Gasave . uretse iyi ndirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze yitwa “Amarira y’ibyishimo “afite nizindi zitandukanye zikunzwe cyane muri iyi minsi nka Karuvari , binkoze ku umutima , ntiyasinziriye n’izindi …

You may also like

Leave a Comment