Home Amakuru y'ibanze Diyoseze gatorika ya Cyangugu, yaboye Umushumba mushya

Diyoseze gatorika ya Cyangugu, yaboye Umushumba mushya

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Diyosezi gatorika ya Cyangugu, yabonye umushumba mushya nyuma yo kumara igihe kinini nta mushumba wayo bwite yari ifite.

inkuru y’uko iyi diyoseze yabonye umushumba mushya, yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya papa mu Rwanda. Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara ku isaha ya saa sita ku masaha y’i Vatican, rivuga ko uwari padiri mukuru wa seminari y’i Nyumba ho muri Butare, Nyakubahwa padri SINAYOBYE Eduard ariwe wahawe izo nshingano.

Itangazo riragira riti”Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda bitewe ishema no gutangaza ko kuri uyu wa gatandatu, tariki 6 Gashyantare, saa sita (12h00), ku isaha y’i Roma – ari yo saa saba (13h00) ku isaha y’i Kigali, Nyirubutungane Papa Fransisko yagennye Nyakubahwa Padiri Edouard SINAYOBYE ngo abe Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Cyangugu.

Kugeza ubu yari Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru yitiriwe Umwamikazi w’Intumwa y’i Nyumba ho muri Diyosezi ya Butare. Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda byohereje, ku mugereka w’iri tangazo, iby’ingenzi byaranze ubuzima bw’Umushumba mushya.

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda bibaye bishimiye abari bukoreshe uburyo bwose bw’isakazamakuru mu kumenyekanisha iyi nkuru.

Bikorewe i Kigali, ku wa 6 Gashyantare 2021.

iyi diyoseze ibonye umushumba mushya, mugihe yari imaze igihe iyoborwa na Nyiricyubahiro musenyeri Celestin HAKIZIMANA, wayiyoboreraga icyarimwe na diyoseze gatorika ya Gikongoro.

You may also like

Leave a Comment