Home Amakuru y'ibanze Donald Trump yasoje isengesho yakoranaga n’Abapasitoro 700 ku bw’icyorezo cya Coronavirus

Donald Trump yasoje isengesho yakoranaga n’Abapasitoro 700 ku bw’icyorezo cya Coronavirus

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump na Visi-Perezida we Mike Pence bitabiriye isengesho ryari ririmo itsinda ry’abapasitoro 700 nkuko bashakaga ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zitwara neza mu kibazo cya Coronavirus.

Donald Trump na Visi Perezida we Mike Pence basabye iryo tsinda rigari ry’abapasitoro n’abavugabutumwa gusengera Leta zunze Ubumwe z’Amerika ngo ikomeze ikomere ndetse no gusengera abarwaye COVID-19.

Ubuyobozi bwa Donald Trump ubu buri gukora ibishoboka byose, ngo icyorezo cya Coronavirus gicike burundu kandi atari muri Amerika gusa ahubwo ku Isi yose.

Donald Trump nabo bafatanyije kuyobora bari gukorana bya hafi n’itsinda ry’abanyabumenyi (scientists), n’abajyanama gushakira hamwe igisubizo cyagabanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ndetse bari no gushakira hamwe uburyo haboneka ubushobozi bwo gufasha amamiliyoni y’abantu bakoraga imirimo iciriritse none ubu kubaho kwabo bikaba bigoranye cyane.

Hagati aho Trump avuga ko nubwo yari ahuze ariko yafashe umwanya wo gusenga uhagije.

Uwitwa Tony Perkins avuga ko yateguye uyu mwiherero w’isengesho n’abandi bapasitoro bagera kuri 700.

Tony Perkins yasobanuye ko igihe bateguraga iri sengesho, Donald Trump akabimenya, azifuza kuza muri iri koraniro.

Perkins yavuze ko igihe yabwiraga Trump ko bagiye gukora isengesho risabira rubanda, uwo munsi Donald Trump yari ahuze cyane.

Ariko Donald Trump yarebye Perkins mu maso arangije aramubwira ngo ngomba gushaka umwanya nkazaboneka mw’iryo sengesho.

Perkins avuga ko amasengesho y’abapasitoro asobanuye byinshi kuri Trump.

Perkins avuga ko nubwo buri kimwe cyose kireba Amerika, ati ikintu cy’ingenzi abayobozi b’iki gihugu bahagaritse ko abantu basengera hamwe ari benshi (iteraniro).

Muri uwo mwiherero w’isengesho, Trump yavuze ko nubwo Coronavirus yaje ku buryo bwihuse kandi itunguranye bagomba gukoresha ingufu zishoboka, yewe nizo batigeze bakoresha mbere ariko bagatsinda iki cyorezo kugirango cyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu

Trump yavuze ko iki cyorezo bagomba kugishiraho iherezo.

Trump yongeyeho ko ubu aribwo bashoye amafaranga menshi batigeze batanga mu bindi bihe byahise kugirango babone uko bahasha iki cyorezo.

Nanone Trump, yavuze ko atekereza ko ubu aribwo Leta zunze Ubumwe z’Amerika zigiye kuba igihangange kurusha mbere.

Perezida Trump yahamagaye Perkins amubwira ko abashimiye cyane kubwo gusengera igihugu cyabo ndetse n’abarwaye COVID-19. Trump ati mwakoze igikorwa cyiza cyane, gitangaje.

Trump yasoje abwira Perkins ati uri umuntu uzi gutera abandi ishyaka. Ati kandi ndi kumwe nawe mu buryo bwose.

Trump akomeza avuga ati, ibyo twakoreye hamwe dusengera igihugu, bizatanga umusaruro.

 

 

You may also like

Leave a Comment