Home Amakuru y'ibanze Dore amwe mu ma Salle anugwanugwa ashobora kwakira igitaramo cya Postor Papane , yatumiyemo Bosco Nshuti.

Dore amwe mu ma Salle anugwanugwa ashobora kwakira igitaramo cya Postor Papane , yatumiyemo Bosco Nshuti.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Pasitor Papane wari uherutse mu Rwanda kuwa 23 Ukuboza 2018 agakora igitaramo cyabereye muri Kigali Serina Hotel , yari yatumiwe na Bisabo Claudine . N’igitaramo kitabiriwe ndetse abanyarwanda bagaragaza ko banyuzwe, benshi bandika ubutumwa bumusaba kuzagaruka mu Rwagasabo , none abanyarwanda barasubijwe . Igitaramo cyiswe ‘Gospel Is My Life Live Recording’ kizaba taliki 21/07/2019 kizagaragaramo uyu mugabo Pastor Papane ,amakuru ajyanye naho igitaramo kizabera ntabwo arajya hanze
Mukiganiro ikinyamakuru Isezerano .com cyagiranye kumurongo wa telephone n’ushinzwe imitegurire y’iki gitaramo hano mu Rwanda Mugabe Sam yatangaje ko abahanzi bose bazafatanya na Pastor Papane batarajya hanze , urutse ko Bosco Nshuti ariwe bimaze kwemezwa ko azafatanya na Papane.
Mu magambo ye yakomeje avuga ko izaba ari konseri ( Concert ) nziza kubera urwego Papane yagaragaje ubwo aheruka mu Rwanda .
Iki giteramo cyateguwe na Pastor Papane ntabwo intego ye ari ugutegura igitaramo gusa ahubwo afite na gahunda y’ubufatanye na Ada kuko azitabira na konseri ( Concert) ye I Rubavu, kandi Papane “azagirana ibiganiro n’abahanzi agamije kubafasha kuzamura urwego rwabo.
Mubutumwa Sam Mugabe yahaye Abanyarwanda ndetse n’abakunziba ba Papane, arifuza ko bazaza bagafatanya n’uyu mu kozi w’Imana.

Dore zimwe muri salle zishobora kuzakira igitaramo cya Pastor Papane.
Ku mwanya wa mbere turahasanga “Camp Kigali “aha ni hamwe mu gace kamaze kumenyekana cyane mu kwakira ibitaramo bitandukanye by’iyobokamana .
Ibi biha amahirwe menshi iyi sare (salle )gusa na none umubare w’abantu ukaba waba impungenge .
Ku mwanya wa kabiri turateganya ko “Intare Conference Arena” iyi ni sare ( Salle ) yinjiwemo bwa mbere na Healing Worship Team , uwahageze wese yishimiye iyi nyubako gusa ntawabura kuvuga kubijyanye na taransiporo ( Transport ) yo kujyayo ndetse no kuvayo ari ikibazo ku bantu batagira ibinyabiziga byabo.
Kumwanya wa gatatu turahasanga “CLA”, aha hamze kubera ibitaramo byinshi kandi abantu bakicara bisanzuye , iyi ni sare ( Salle ) yaza muzishobora kwitabazwa , dore ko iyi sare akenshi ikunzwe cyane n’abantu bavuye hanze y’u Rwanda.

You may also like

Leave a Comment