Home Amakuru y'ibanze DRC-Ubuzima: Abaturage bakuwe mu byabo n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

DRC-Ubuzima: Abaturage bakuwe mu byabo n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’imyaka igera 19 kitaruka, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bituma abaturage benshi bari batuye hafi yacyo bava mu byabo.

Mu masaha y’umugoroba nibwo hamenyekanye amakuru ko ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kiri kuruka.

Nyuma y’igihe gito ibi bibaye, Abaturage bagize ubwoba bwinshi batangira guhangayikishwa n’ubuzima bwabo, bituma benshi bari baturiye iki kirunga bimuka, batangira guhungira mu Rwanda.

Muri aba baturage baturutse mu bice bitandukanye byegereye iki kirunga, bavuze ko ibintu nkibi byaherukaga mu mwaka wa 2002 Bavuga ko batari kuguma hafi yacyo kuko cyateye ubushyuhe bukabije ugereranyije nuko hahoze, maze bituma bimuka hakiri Kare.

Iruka rya Nyiragongo ryatumye benshi bava mu byabo.

Umuyobozi w’Akarereka Rusizi mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko Abaturage badakwiye kugira ubwoba kuko aho ikirunga kiri ari kure yaho batuye ko kandi haramutse havutse ikibazo cyakemurwa mu maguru mashya.

Abakongomani bavuye mu byabo barajwe muri Stade ya Rubavu. Gusa hari amakuru avuga ko bamwe mu batuye mu mirenge ya Busasamana na Rubavu mu karere ka Rubavu nabo bari bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo kuko baraye badasinziriye bitewe n’umutingito ukabije uri muri aka karere.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi, bavuze ko bafite ubwoba bwinshi ko nabo Amazu yabo yasenyuka kubera umutingito cyangwa ikirunga kikabageraho kiruka. Abafite abavandimwe n’abana muri Congo nabo bahangayikishijwe n’uko abo bantu babayeho cyane ko hari n’abatazi amakuru yabo.

Cyaherukaga kuruka muri 2002

Uyu Mubyeyi witwa Marigarethe yagize ati” mpangayikishijwe n’umwana wanjye uri muri Congo. Sinzi uko ameze ubu kandi nanjye ndabona ngiye kuva hano nkagenda kuko hari umutingito ukabije cyane ntabwo watuma mpaguma.”

Mugabo Gratien nawe yagize ati” kuri ubu dufite ubwoba ko natwe ikirunga cyatugeraho kiruka kuko twatangiye kumva umutingito ikabije, kandi bamwe mu baturanyi batangiye kuva mu ngo zabo bashaka ububungiro.”

Kuri iki kibazo cyaba baturage, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko Abaturage bo muri Rubavu ndetse n’abandi bari bavuye mu byabyo ko basubira mu ngo zabo, kandi ko bagomba gutuza kuko umutekano ari wose. Avuga ko abaturage bari hagati y’ibihumbi 5 na 7 aribo bari bahungiye mu Rwanda.

Kuri ubu kandi bamwe mu bakongomani bari bavuye mu byabo, batangiye gusubira mu gihugu cyabo nubwo hari abasenyewe amazu n’iri ruka rya Nyiragongo.

Akenshi iyo hagiye kuzabaho iruka ry’ikirunga, Minisiteri ishinzwe ibiza imenyesha kare Abaturage bagashaka ubuhungiro kure y’icyo kirunga, kuko kiba cyatangiye kugaragaza ibimenyetso birimo ubushyuhe budasanzwe ndetse n’umutingito ukabije wa hato na hato.

Kugeza ubu nta muntu biragaragara ko yishwe no kuruka kwa Nyiragongo cyangwa se ngo akomereke, usibye abavuye mu ngo zabo bagahungira mu Rwanda kandi nabo bakaba bakiriwe neza n’ababishinzwe kandi umutekano ukaba ucunzwe neza muri aka karere ka Rubavu bahungiyemo.

Icyo kirunga, kiri mu ntera ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma, cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002, ubwo cyicaga abantu 250 naho abandi bagera ku 120.000 bagasigara nta hantu bafite ho kuba.

Abanyekongo bari bavuye mu byabo bazindutse basubirayo. 

You may also like

Leave a Comment