Home Indirimbo Dukora umurimo w’isanamitima dukoresheje indirimbo zihimbaza Imana no gusenga-Healers of Broken Hearts ministries(soma birambuye)

Dukora umurimo w’isanamitima dukoresheje indirimbo zihimbaza Imana no gusenga-Healers of Broken Hearts ministries(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Mu ndirimbo zihimbaza Imana ,gusenga ndetse n’ibikorwa by’urukundo  abagize Helears of Broken Hearts ministries(HBH Ministries) batangaje ko ariyo nzira bakoresha basana imitima y’abantu yakomerekejwe n’ibibazo bitandukanye.

Ibi abagize iri tsinda babitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Gicurasi 2019,akaba ari no mu gihe abantu bafite imitima ikomeretse kuri iyi si bagenda biyongera biturutse ku ngorane zitandukanye bahura nazo,rimwe na rimwe zikabababaza imitima.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi akaba no mu bashinze ino minisiteri Muzirankoni Grace yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,yasobanuye uburyo bakoresha kugirango bagere ku gusana imitima yakomeretse.

Yagize ati:”Dukora umurimo w’isanamitima dukoreshejeje indirimbo zihimbaza Imana no gusenga ndetse n’ibikorwa by’urukundo byo gufasha abantu.Isanamitima rero niyo ntego yacu ariko dufite byinshi dutumbiriye nko kugenda dusubizamo abantu ibyiringiro bakagarura icyizere cyo kubaho.Ibikorwa byose dukora bigenda bigaruka ku kurema icyizere mu bantu ndetse no kubegereza Kristo twagura ubwami bw’Imana” .

Abagize Healers of Broken Hearts Ministries

Muzirankoni yakomeje  kuvuga ku bikorwa bya Healers of Broken Ministries anagaragaza n’abo ibyo bikorwa byibandaho ,aho avuga ko by’umwihariko abafite ibikomere bituruka kuri Genocide yakorewe abatutsi aribo bibandaho ariko bataretse n’abandi bigaragara ko bababaye.

Ati:”abantu bagize ibikomere bituruka kuri Genocide yabaye muri iki gihugu cyacu nibo twibandaho cyane ariko na none hari abandi bababajwe n’ibintu bitandukanye nk’imfubyi ,abapfakazi ,abakene ndetse n’abantu bahura n’ibibababaza umunsi ku munsi”.

“Dukora ibikorwa byo kubafasha, dusura abarwayi  mu bitaro,hari nabo tujya dusanga mu ngo  cyane cyane nk’abacitse ku icumu rya Genocide,tukabaganiza,tugasangira,tugasabana nabo bakabona ko hari abantu babitayeho”.

Ubu abagize Healers of Broken Hearts ministries bafite indirimbo zigera kuri mirongo itanu ariko bakaba bamaze gusohora indirimbo imwe yitwa “Humura” ushobora gusanga kuri youtube.Bakaba baratangiye uno murimo mu mwaka wa 2010 ari abanyeshuri batandatu bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya FAWE,maze bakagenda bagura uwo murimo no mu bindi bigo,ariko uyu munsi bakaba bararangije kwiga.

Nubwo batangiye ari batandatu ubu uyu munsi bageze ku 100.Healers of Broken Hearts Ministries (HBH Ministries) ntago ari minisiteri ishingiye ku idini runaka kuko abayigize baturuka mu matorero atandukanye.Ibi bikorwa byo gusana imitima bakora bikaba bimaze kugirira umumaro abantu batari bake muri iyi myaka 9 bamaze bakora.

Healers of Broken  Hearts Ministries

 

 

 

 

You may also like

2 comments

Socjologia Nauka February 10, 2021 - 11:19 pm

I appreciate your work , thanks for all the interesting posts .

Reply
www.Cukrzyca.XMC.pl March 1, 2021 - 6:42 am

I truly appreciate your post. Great site!

Reply

Leave a Comment