Home Mu Mahanga Ebola: Kinshasa n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS bishimiye ko Ebola yagabanutse muri RDC

Ebola: Kinshasa n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS bishimiye ko Ebola yagabanutse muri RDC

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu itangazo rya minisitire w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Bwana Sylvestre Illunga rivuga ko Ubutegetsi bwa Kinshasa bwabonye umubare w’abarwayi b’icyorezo cya Ebola wagabanutse.

RFI itangaza ko icyorezo cya Ebola kimaze umwaka urenga  muri Kongo kikaba kimaze guhitana abantu barenga 2000,ariko abayobozi bo muri iki gihugu hamwe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima OMS barishimira  ko abantu bagera ku gihumbi bamaze gukira.

Ku ruhande rw’abashinzwe kuyirwanya bo ntago batewe ishema nibyo, mu gihe ari abarwayi 1000 bakijijwe n’imiti ya Dogiteri Jean Jacques Muyembe.Mu bayirwaye 90% bakaba bari barabonywe mbere yuko bazana ibimenyetso kubera ko babanaga n’abayirwaye.

33% by’abarwayi bashya ba Ebola bari bazwi kandi bakurikiranwa n’abashinzwe kuyirwanya.Abo barwayi bakagezwa ako kanya aho bavurirwa,gusa uko abarwayi babona ubufasha bwo kwa muganga kare niko baba bafite amahirwe yo gukira kuburyo bworoshye.

Muri raporo y’umuryango w ’abaganga batagira umupaka basobanura ko niba umubare w’abagaragarwaho na Ebola ugabanuka buri cyumweru,abapfa bo bagumya kwiyongera.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment