Home Amakuru y'ibanze ESE APR FC YABA IGIYE KONGERA GUTWARA RAYON SPORTS UMUKINNYI UKOMEYE?

ESE APR FC YABA IGIYE KONGERA GUTWARA RAYON SPORTS UMUKINNYI UKOMEYE?

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Umuzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi Olivier kwizera yahakanye amakuru yavugaga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Apr Fc avugako impamvu yatinze gusanga bagenzi be mu mwiherero ari uko yari afite ibibazo mu muryango yagombaga kubanza gukemura.

Mu ntangiriro ziki cyumweru nibwo ikipe ya Ryon Sports yasubukuye imyitozo yitegura Championa igomba gutangira muntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Abakinnyi bose biyi kipe bitabiriye umwiherero uretse Sekamana Maxime wanze kongera gukinira iyi kipe mu gihe yaba itaramwishyura amafaranga yaguzwe na Olivier Kwizera bitari bizwi impamvu ataratangira imyitozo. Amakuru akaba yavugaga ko uyu musore yaba yifuza gusubira muri Apr Fc ndetse akaba aribyo ahugiyemo.

Photo Internet

Aganira na Radio Flash Fm uyu musore yavuze ko ibyo gusubira muri APR FC ntabyo azi ndetse ashimangira ko agifite amasezerano ya Rayonsports . yagize ati ”nari nabanje gusaba uruhushya kuko nari mfite ibibazo by’umuryango nagombaga kubanza gukemura, nibibazo byarangiye ubu ndi muri qualantine ntegereje ibisubizo deni(Then) nka joyininga (joining) ikipe [nkasanga ikipe ] nicyo kibazo cyari gihari cyonyine ariko kirazwi .

Abajijwe kubyavuzwe ko yifuza gusubira muri APR Kwizera Olivier yavuze ko ntabyo azi , yagize ati ” ibyo bintu njyewe ntago mbizi ntamakuru mbifiteho kuberako njyewe ibyo narindimo nari mpugiye muri gahunda z’umuryango ,rero izo gahunda za APR ntago nzizi kubera ko njyewe mfite gahunda za Rayon Sports kubera ko ni ikipe mfitiye amasezerano , ndi umukinnyi wa Rayon Sports , urumva ko ntago nshobora kuba nakora ikosa ryo kuganira nindi kipe kandi mbizi ko nkifite amasezerano na Rayon Sports , rero mfite gahunda nyinshi yaba no hanze y’igihugu mu gihe amasezerano yaba arangiye ariko iyo gahunda ntayo nzi pe .

Muri 2016 ubwo yavaga muri APR Fc ubuyobozi bwiyi kipe bwararakaye cyane , uyu musore yakurikiwe na bandi bakinnyi nka Yannick  Mukunzi , Rutanga Eric , na Rwatubyaye Abdul bose bagiye muri Rayon Sports , ubwo babazwaga kukugaruka muri APR kw’ abakinnyi bagiye bayivamo mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bwa APR bwavuzeko abagiye neza nibagaruka buzabakira  ariko abagiye ”guhunahuna mu makipe yo mu Rwanda batazabakira .

 

You may also like

Leave a Comment