Home Amakuru y'ibanze ESE IMYAKA 6 GROOVE AWARDS IMAZE IRI MU RWANDA NI UWUHE MUMARO YAGIRIYE GOSPEL YO MU RWANDA?( Soma Birambuye )

ESE IMYAKA 6 GROOVE AWARDS IMAZE IRI MU RWANDA NI UWUHE MUMARO YAGIRIYE GOSPEL YO MU RWANDA?( Soma Birambuye )

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Hashize igihe kitari gito hano mu Rwanda haje icyitwa Groove Awards yaje iva muri Kenya ivugako ije gushyigikira no guteza imbere igisata cy’iyobokamana hano mu Rwanda.

Ikihagera benshi bashidukiye kuyijyamo kubera ukuntu bari basanzwe bayumva muri Kenya ,dore ko imihini mishya itera amabavu .

Mu gihe gito gusa ntabwo yongeye kwakirwa neza na bamwe mu nzobere babarizwa mu gisata cy’iyobokama mu ngeri zitandukanye haba mu itangazamakuru, mu bahanzi, amakorali n’abavugabutumwa bamwe na bamwe .

Aba bose ntibashyigikiye imikorere ya Groove Awards bagaragaza ko nta gishya n’umumaro izaniye abanyarwanda nta nicyo izungura abanyarwanda.

Nubwo byaje kwemezwa bikarangira Groove Awards ishinze imizi mu Rwanda ariko bigenda bigaragara cyane ko ibyo abantu bagiye bavuga ari ukuri kuko iyo uganiriye n’abatari bake bavuga ko ntacyo Groove imaze mu Rwanda ndetse bikanashimangirwa na bamwe mu bahanzi, amatsinda n’abanyamakuru bagenda bakuramo akarenge kabo .

Akabi kamenyerwa nk’akeza byaje kurangira nta banyamakuru  bakibiha umwanya wo kubivugaho .Wareba kurundi ruhande ugasanga uwagize amahirwe yo kugira inshingano muri Groove mu gihe asezeye ntiyigere yifuza kugira icyo avuga kuriyo .

Bityo ukibaza uti ese koko niki kihishe inyuma ya Groove?

Ninde ufite inyungu nyinshi kuri Groove Awards hano mu Rwanda?

Kugeza ubu ntabwo twatinya kuvuga ko MOSOUND ariyo ibifitemo inyungu ,kuko yo ntacyo biyibwiye iracuruza kandi igahabwa akazi . Urebye  imurika bikorwa byayo bityo bakayigana rero ntiteze guhomba pee!

Ninde ufite igihombo muri Groove Awards hano mu Rwanda?

Mu gihe abahanzi bo usanga baguma ku rwego rumwe mu buryo bw’ubukungu nyamara batakaje imbaraga zabo. Umwaka ugashira undi ukaza nyamara bakora  cyane . Ntitwabura kureba uruhande rwo gusaranganya Awards kwabayeho umuhanzi yasohoka akabura igihembo ke kugirango yifotoze  .

Izi nizo Awards bahererekanya , uvuyeho akagisubiza bakagiha undi.

Birababaje cyane kubona umuntu ahabwa Awards akayitahana kuri moto undi akajya gutegereza imodoka akajya ku murongo afite igikombe.

Birutwa no kuba wajya mu rusengero ugataramira abantu byibuze hari bamwe bazahabwa umugisha bakire indwara kubera ubutumwa bwiza bumvise.

Ni dukoma urusyo dukome n’ingasire ntitwatinya kunenga abahanzi bigize ibikomerezwa hano mu Rwanda banga kwitabira ibikorwa bya Awards ndetse no kuba nomine ( Nomineted)  , kuruhande rumwe ushobora gusanga batazi icyo awards imaze k’umuziki wabo.

Iyo uvuganye nabo bakubwira ko hari abahanzi  bato bakizamuka bahariye .Ariko se koko nibyo cyangwa niko ntagafaranga karimo ?

Tunibukiranye ko ari imwe mu Rwanda tugira gusa  rero bakwiye kuyiha agaciro , nyamara twagiye twakira ubutumwa butandukanye ngo babatore ikibarizwa hanze y’u Rwanda. Akawamugani ngo nta muhantuzi wemerwa iwabo.

Twagerageje kuganira n’umunyamakuru ukorera radio Inkoramutima usanzwe ukurikiranira hafi ibikorwa bya Groove , Justin  nawe yadutangarije byinshi abona bikwiriye guhinduka .

Yagize ati:’’Ni byinshi bikwiye gukosoka kandi byatanga umusaruro ,nko kuba bashyiramo amafaranga ntube wabona igihembo ngo ukibike mu rugo gusa ahubwo bikagira n’ubushobozi bimusigira,niba atwaye igihembo cy’indirimbo ejo akazakora indi,yaba se video ejo akazakora indi’’.

Yakomeje anasobanura iby’akana nkemurampaka ko kadafite ubushobozi buhagije kandi ko bibabaje kuba umuntu yahitamo indirimbo ikoze neza kandi atarize ibijyanye na muzika cyangwa amanota .

Ati:’’Akanama nkemurampaka kagombye kuba gafite ubuhanga bukomeye kuburyo gakora ibintu bitunganye.Gusa ndanashima ko harimo umwanditsi mwiza w’indirimbo  Issa Kalinijabo , ariko n’umwe gusa ufite ubuhanga mu myandikire’’.

’’Kurundi ruhande Groove ntabwo izazima kuko harimo amaraso mashya aje asimbura abandi , kuko mu gihe Kanyamibwa Patrick yatuvagamo , yahise asimburwa na Rene Hubert , kandi babikoze uko bashoboye bazimya icyuho . n’ubu rero Rene yasimbuwe na Dj Spin’’kandi nawe ari kubikora neza .

Abagize akanama nkemurampaka muri Groove Awards 2018.

Tugarutse kuruhande rwabakemurampaka usanga  rwose  ar’abantu   bafatiye runini Gospel yo mu Rwanda  kandi bafite icyo bavuze .

Ntidukwiye kubatera ibuye kuko bakoze umurimo ukomeye  , cyane abahawe ibihemba wasangaga koko harimo ababikwiye n’ubwo hataburamo akantu kandi kanini ko gukosora . gusa babe maso ahato Groove itabahindura  .

NDIKUMANA Noël

MUKACONDO Jeanne

NGABE SANGANO Robert

KARINIJABO Issa Noël

NZAHOYANKUYE Peace Nicodem

Buri wese afite uko yumva yasesengura Groove Awards  ntihagire udutera ibuye .

You may also like

Leave a Comment