Home Inyigisho Ese iyo ukoze icyaha ugasaba Imana imbabazi ukongera ugakora icyo cyaha niki kibaho?(somabirambuye)

Ese iyo ukoze icyaha ugasaba Imana imbabazi ukongera ugakora icyo cyaha niki kibaho?(somabirambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Burya gucumura kwa muntu ni ibintu bidatangaje kuko usanga hari abacumura babigambiriye ariko hakaba n’abandi babikora batabishyaka.Ibi bishakakuvuga ko gukora icyaha biba muri kamere ye.

Nyamara nubwo bimeze bityo Imana ni inyembabazi kuburyo itubabarira iyo tuyisabye imbabazi.Hariho n’abakeka ko Imana itababarira kuko bakora ibyaha maze bakongera bakabisubira nyuma yo gusaba imbabazi.

Gusa iyo wongeye ukagisabira imbabazi, Imana irongera ikakubabarira. Saba Imana imbabazi kuko ubuntu bwayo n’imbabazi bihorah’iteka. Iyo ibyaha byacu byiyongereye tukaguma muri Christo, Ubuntu bwe butugumaho iteka.(Abaroma5:20).

Igihe kimwe intumwa Petero yabajije Umwami Yesu ati:” databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati:” sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.”(Matayo18:21-22).

Noneho nawe ibaze inshuro Imana ifite kuba yakugirira imbabazi. Ese nukomeza gucumura bizagenda gute? Gusa ntibivuze ko uzakomeza gucumura ngo nuko uzababarirwa. Oya, wowe ufite guhinduka muri wowe nubwo Imana yacu ari inyembabazi. Gusa Yesu Kristo hari aho avuga ati:”Ni ukuri ndababwira yuk’umuntu wes’ukor’ibyaha ari imbata y’ibyaha……”(Yahana8:34-36).

Ese wishimira guhora mubyaha ngo nuko uzababarirwa? Mbese, Satani niwe ukurikiye ngo ubohanwe nawe, cyangwa se ukurikiye Umwami w’Abami Yesu kugirango ugere mu bwami bwe budashira? Iki ni ikibazo twakabaye twibaza mugiye twabaswe n’ibyaha.

Kandi nujya gusenga usaba Imana imbabazi ujye ugira uti:” utubabarire ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho?(Matayo6:12) wongere ubwire Imana uti:” Mwami, umbabarire kubw’ibyaha nakoze.” Ibyo byose ubikorane umutima uciye bugufi kandi ufite inyota yo kuva mucyaha.

Nubwokureka ibyaha bigoye hanoku isi,hariho inzira imwe Imana yadushyiriyeho yogukirizwamo ibyaha ariyo Yesu Kiristo, umwizera wese ntazarimbuka ahubwo azahabwa ubugingo buhoraho.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment