Home Amakuru y'ibanze Gaby Kamanzi yavuze ku mpeta y’urukundo bivugwa ko yambitswe, agenera n’ubutumwa Patient

Gaby Kamanzi yavuze ku mpeta y’urukundo bivugwa ko yambitswe, agenera n’ubutumwa Patient

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Bamwe mubakunda gukurikiranira hafi umuziki w’umuririmbyi w’umunyarwandakazi [Gaby Irene Kamanzi] bakomeje kuvuga ko uyu muririmbyi yaba yarambitswe impeta y’urukundo, mu gihe yari yagiye mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu kwezi kwa kabiri 2021.

Gaby Kamanzi kuwa gatandatu taliki 2 /5/2021 mu kiganiro yagiriye kuri Flash Tv akaba yarabyamaganiye kure, mu magambo ye yagize ati “hahahaah ntabyo mubona se? nta muntu mfite, ikintu kibura biri purayiveti (Private), umunsi muzabona nambaye impeta hano muzaze mumbaze nzababwira byose, ubu ntawuhari”.

Ndashima Imana kubw’ubuzima bwanjye   Yesu azi ubuzima bwanjye, niwe nkomeje guha icyubahiro, niwe nkomeje gukunda ndi mu rukundo na Yesu Kristo.

Uyu muramyi kandi akaba yagarutse k’urukundo rwe rwavuzwe na benshi hagati ye na Patient Bizimana mu myaka yashize,doreko nta nduru ivugira kugasozi ubusa. Mu magambo ye yagize ati “oya! ntabwo twakundanye rwose ni umuvandimwe wanjye, ngirango bamwe murabizi ko dusengera mu itorero rimwe , dufite byinshi duhuriraho n’umuramyi kimwe nanjye ,nawe yarabyumvise biramutungura cyane” .

Mubyishimo byinshi hagati ya Gaby na Patient ( Photo Inyarwanda)

Kamanzi akaba yahaye ubutumwa bwihariye [Patient Bizimana], ati “Imana imuhe umugisha n’umukozi w’ Imana ukomeye cyane , numvise ko yabonye fiyanse ( Fiance ) ndamusengeye cyane azagire ubukwe bwiza kandi azabane n’umukunzi we ubuzira herezo”.

Ubusanzwe mu myaka ishize uyu muhanzi ntiyakundaga kuvuga cyane kuri gahunda yibijyanye n’ubukwe bwe ,ariko asigaye atangaza ko nawe ashaka kubaka urugo kandi abitegereje . Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda mu Ukuboza 2020 mu kiganiro “Amahumbezi” yavuze ko ari ikintu akeneye kandi yifuza, ati “Ni ibintu nanjye nifuza, ni ibintu nkeneye, ubukwe ni ikintu cyiza, kubaka urugo, hari imyaka ugeramo ukumva wifuje kubaka urugo, ni ibintu nifuza”.

Gaby Irene Kamanzi yakomeje avuga ko ubukwe bwe butegerejwe n’abatari bacye ukurikije uburyo abafana n’itangazamakuru bahora bamubaza iki kibazo. Yavuze ko Imana akorera itazamukoza isoni asoza atumira abantu mu bukwe bwe.

Gaby Kamanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Amahoro’ n’izindi, kugeza ubu akaba afite indirimbo “Emmanuel”akaba ariyo akomeje kumenyekanisha.

 

 

You may also like

Leave a Comment