Home Amakuru y'ibanze Gakenke- Ubuzima: Bamwe mu borozi barimo n’abafashwa na Kompasiyo,barataka igihombo gikabije

Gakenke- Ubuzima: Bamwe mu borozi barimo n’abafashwa na Kompasiyo,barataka igihombo gikabije

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli barimo n’abafashwa n’umushinga kompasiyo(compassion Rwanda), barataka igihombo gikabije batewe n’indwara y’amayobera yatatse ingurube zabo.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa 18 Mata 2021, bavuze ko bababajwe cyane n’Igihombo batewe n’ubu burwayi bw’amayobera, basaba ubuyobozi bushinzwe iby’ubworozi  gukora ubushakashatsi bakamenya uburwayi bwateye izi ngurube.

Ngizwenayo Providence Ni umwe mubahuye n’icyo gihombo.

Ati” Mbabajwe cyane no kuba ingurube yanjye yarapfuye yapfanye n’ibyana 6 munda yayo Kandi sinjye ngenyine hari n’abandi benshi bazipfushije muri iyi minsi, ni ikibazo kidukomereye muri uyu murenge wacu wa Ruli, Kandi uburwayi bwaziteye natwe ntitubuzi, turasaba abayobozi bacu bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo, kudukorera ubushakashatsi bakamenya iyo ndwara yaba iri kutumaraho amatungo yacu Kandi ariyo yadutezaga imbere, kuri ubu abantu benshi bamaze kuzinukwa korora ingurube bitewe n’ibihombo bamaze guhura nabyo.”

Umworozi wapfushije ingurube kubera indwara y’amayobera.

Ngizwenayo yakomeje agira ati ” Ndetse binashobotse umurenge cyangwa Akarere kacu kadushyiriraho  ikigega cy’ubwishingizi bw’amatungo kugirango niba umworozi ahuye n’ikibazo nk’inki bube bwamugoboka.”

Ibi kandi Ngizwenayo avuga, abihurizaho na bamwe mubari barorojwe n’umushinga wita kumatorero(Compassion Rwanda), aho bavuga ko batazi aho bazakura izo kwishumbusha, kuko bigaragara ko nta gihe kinini kizashira izi ngurube zabo zidapfuye, ko kandi hari n’abafite izamaze gupfa zishwe n’iyo ndwara y’amayobera.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano, muganga w’amatungo (Veterinary) w’umurenge wa Ruli, KANYARWANDA Baptiste, yavuze ko icyo kibazo kizwi n’ubuyobozi kandi bakaba bari gushaka uko cyakemuka mu maguru mashya, bitarafata indi ntera.

Ati”Icyo kibazo turakizi cy’uko muri iyi minsi ingurube zatatswe n’uburwayi ndetse zimwe zigapfa, twabanje kugirango ni icyorezo cyaziteyemo ariko dupimye dusanga sicyo kubera zo zafatwaga zicika intege, zikanga kurya rimwe na rimwe igice cy’inyuma kikaba pararize.

Akomeza agira ati” kugeza ubu tukaba twarabaruye  aborozi b’ingurube ngo bishyire hamwe tubatumirize imiti yo kuzitera  murwego rwo kuzirinda gukomeza kurwara ndetse ko  byatangiye gukorwa, aho kuwa Gatandatu no kucyumweru gishize hatewe umuti  ingurube zigera kuri 72 mumudugudu wa Nyakarambi n’agace ka Ngayake, Kandi muri izo zatewe ntayongeye gupfa.

Uyu muyobozi kandi akomeza agira inama aborozi b’ingurube ko bakomeza kuzitaho bazirinda kugira aho zijya birinda no kuzihuza n’izindi kubera ko baba batazi niba  nazo Ari nzima.

Ati”Aborozi b’inguribe birinde gufata ingurube ngo bazihuze n’izindi Kandi batizeye ko Ari nzima ndetse bazirinde kugenda genda,bajye bazigirira isuku, bazihe ibiryo bihagije kuburyo niyo uburwayi bwaza butahita buzihitana, Kandi igihe zigize ikibazo bajye bahita baduhamagara tubafashe.”

Uyu muyobozi akomeza aburira abantu babaga ingurube ziba zavuwe ntizikire bagahitamo guhita bazibaga muburyo butemewe n’amategeko Kandi ko uzafatwa yarenze kumategeko azabihanirwa nk’uko amategeko ibivuga.

Uburwayi nk’ubu bwibasira ingurube, ntabwo bwari bumenyerewe muri aka gace, iyi ikaba ari nayo mpamvu aba baturage bavuga ko bibaye byiza bose bagerwaho bahabwa ubufasha bwo kubona imiti kuko iri tungo risanzwe ribunganira mu mibereho yabo ya buri munsi, kandi ko ayapfuye yabateje igihombo gikomeye.

You may also like

Leave a Comment