Home Inyigisho Gitwe:”Imana yacu ni Imana iha abana bayo baguye amahirwe ya kabiri”-Pasiteri Nsabihoraho Zacharie

Gitwe:”Imana yacu ni Imana iha abana bayo baguye amahirwe ya kabiri”-Pasiteri Nsabihoraho Zacharie

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Inzobere mu iyobokama akaba n’umuyobozi w’ishuri rya Bibiliya rikorera I Gitwe pasiteri Nsabihoraho Zacharie yatangaje ko Imana iha abana bayo baguye amahirwe ya kabiri ndetse n’aya gatatu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Ukwakira 2019,ahereye ku nyandiko ye iri mu gitabo yanditse cyitwa “Amateka y’intumwa za Yesu n’urupfu zapfuye”,igaragaza ko Imana itanga amahirwe ya kabiri ku bana bayo.

Aganira n’Isezerano.com,Pasiteri Nsabihoraho Zacharie  yasobanuye uburyo Imana itinda kurakara bitewe n’uko yihangana cyane ndetse bikabije,gusa ariko bikarangira kwihangana kwayo kugize iherezo.

Yagize ati:”Imana itanga amahirwe ya kabiri ndetse nayo ararenga,icyivugo cy’Imana ni uko itinda kurakara,irihangana ndetse bikabije,gusa birangira kwihangana kwayo bigize iherezo.Na Satani n’abamalayika be yabihanganiye imyaka 4000 ariko iyo bihana bari kubabarirwa bakaguma mu ijuru”.

“Iyo satani yihana cyangwa umwe mu bamalayika be baguye, bari kubabarirwa ariko icyo bakoze banze imbabazi burundu Imana ibongereraho indi myaka 30,no ku musaraba kandi imbabazi zari zigihari.Yesu yavuze amagambo 7 ku musaraba irya munani yaravuze ngo birarangiye.Birarangiye rero burya ihishemo byinshi,icya mbere biravuga ngo imbabazi za Satani n’abadayimoni zirarangiye burundu”.

Umukozi w’Imana Pasiteri Nsabihoraho Zacharie yakomeje atanga urugero rw’Umwami Nebukadinezari wanditse  muri Bibiliya mu gitabo cya Daniel, aho Imana yamuhaye amahirwe ya kabiri nyuma yo kuyihemukira.

Ati:”Nebukadinezari yahemukiye Imana kugeza igihe Imana imukura ku ngoma akajya mu ishyamamba kurisha ,ariko kubera imbabazi z’Imana yaravuze ngo igiti bagiteme ariko batakirandurana n’imizi bagitemere hejuru”.

“Amaze gucishwa bugufi agasobanukirwa  Imana iyo ari yo  yaramuretse aratahuka,Imana imubikira ingoma imyaka 7,maze ayisubiraho.Imana igira imbabazi cyane kandi Imana ni iy’amahirwe ya kabiri ndetse n’aya gatatu kandi kuri Twese”.

Inzobere mu iyobokamana Pasiteri Nsabihoraho Zacharie asengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi akaba n’ umwanditsi w’ibitabo bitandukanye by’ijambo ry’Imana, aho yanditse nk’icyitwa “Amateka y’intumwa za Yesu n’urupfu zapfuye”,ubu nabwo akaba yarasohoye igitabo gishya cyitwa “Urugo ruhumura”.

 

You may also like

Leave a Comment