Home Amakuru y'ibanze Gukomeza ukwizera kwacu muri ibi bihe bigoye nicyo kintu cyiza cy’ ingenzi wakora

Gukomeza ukwizera kwacu muri ibi bihe bigoye nicyo kintu cyiza cy’ ingenzi wakora

by ANDREW Bizimana

Mu gihe isi yugarijwe na Virusi ya corona, ni kimwe mu bihe bitoroshye  ku bantu babayemo muri iki gihe, kuko kwirinda ndetse no kurinda abandi bisaba kuguma Hari ibintu Ubwanditsi bw’Ubuzima twahawe bwabateguriye kugirango mukomeze ukwizera kwanyu.

mu rugo iwacu kuko ibikorwa byinshi birahagarara keretse ibikorwa byihutirwa. Aha twavuga nko kuvura, gucuruza ibiribwa n’ ibindi by’ingenzi mu buzima bwa muntu. Muri iki gihe akazi gasanzwe kaba karahagaze abantu dutekereza byinshi ndetse bishobora kugira ingaruka mu buzima bwacu bwa buri munsi na nyuma y’ibihe bigoranye tuba twaranyuzemo.

Abantu turemye mu buryo bwo guhangayikira ibizaza kabone nubwo tutajya tumenya ko tuzabaho ibihe bizaza ariko buri munsi turwana intambara zerekana ko tugomba kubaho ibihe bizaza, rimwe na rimwe ntituruhuka uko bikwiye,  ndetse tubura umwanya w’abana twabyaye  mu rugo, urugero kubakoresha umukoro wo mu rugo, kubaganiriza ndetse no gukina nabo tukabereka urukundo rw’abanbeyi ndetse nabo tubana by’umwihariko.

Usanga  kandi hari nibyo tudakora kubera kutirirwa mu rugo kuko kwirirwa dushaka amafaranga kugira duhangane n’ejo hazaza. Mu bihe nkibi biba bidasanzwe dusabwa kuguma mu ngo zacu, ari ibintu tutari tumenyereye bigatuma dutekereza cyane ndetse tugatangira guhangayikishwa n’ibihe bizaza.

Dore ibintu by’ ingenzi wakora kugirango umunsi wabisohotsemo uzakomereze aho wari ugejeje.

Kora ibiguha Imbaraga.

Ibi biragoranye kuko gushaka ibintu biguha imbaraga rimwe na rimwe ntago byoroshye ariko icyagufasha ni ukubishaka. urugero, Niba ubonera amahoro mu gusoma ibitabo, kumva umuziki utuje cyangwa kuririmba, gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.  Tubikore ibi biradufasha cyane mu bihe bigoranye nk’ibi. komera muri ibi bikorwa biguha imbaraga kuko ari byiza kandi byatunga ubugingo bwawe kandi bikagaburira ukwizera kwawe.

 

Kwemera kandi Ukakira ibyabaye

Emere kandi wakire ibyo waba wabuze kandi wumve neza igihombo ibihe nkibi bikuzanira. Mu gihe ubuzima ubayemo ugomba kubanza guhindura imiterere yawe ndetse ukamenya ukuri kwawe kw’ibyo utekereza. Kwizera kurarwanywa, wige kutarwanya ahubwo wakire byinshi. ukwizera kwawe n’impano y’ubuntu, hitamo niba ushaka kwakira cyangwa niba utabishaka gusa wige kwemera kandi wiyemere  ubwawe. Kwizera kuzajya kuba kwinshi kandi kwigaragaza mu buzima bwawe cyane kandi buri munsi.

Ihangane

Ugomaba kwiga kwihangana udashidikanya. Ukoreshe iki gihe kidahoraho kugirango wubake kwizera kubera ko hari ibyabaye bidasanzwe hari n’impamvu ibihe nk’ ibi biba byabaye kugirango hagire icyo bigusigira kandi cy’ingezi mu buzima bwawe.

Witonde

Witondere ibintu nkibi, utekereze kandi wuzuze icyuho. Ikirenze byose wibere inyangamugayo ubwawe. Bibaho ko utekereza ko ukwizera kwawe gucika intege cyangwa ukabona ntagihinduka komeza kwizera kuko ntakidashoboka kuko ibihe nkibi ntago biba bihwanye n’umurongo wihaye mu buzima bwawe kandi bitajyanye n’indangagaciro zawe niyo mpamvu ubyita ibihe bidasanzwe. Usanga rimwe na rimwe ari ikibazo cy’igihe bigeraho kwizera gutsinda.

Fata Ingamba

Ibihe bigoramye utamenyereye nk’abantu bigusaba gufata ingamba nyinshi kugirango ubisohokemo umeze neza udahungabanyijwe nabyo. Gushyira mu bikorwa ibyo waba wiyemeje biragufasha cyane. Wiyegereze imiryango yawe abana, umufasha wawe  kugirango muzamure umubano hagati yanyu.

Urebe amatsinda ubamo haba ku mbuga nkoranyambaga uganire cyane, ibishoboka niba hari abagufasha ubikore muri ibi bihe cyane ko mwese tutanganya ubushobozi, ibi bikuzamurira kwizera kandi ugakomeza kumva ko ubuzima uko bwaba bumeze kose bukomeza nyuma y’ibihe bidasanze.

Ni byinshi byagufasha mu bihe nkibi ariko Kwizera kwawe kugufasha kongera kugarura ubuzima busanzwe nyuma y’ibihe bibi kandi ni ikintu k’ingenzi wakora mu bihe nkibi. Navuga ko ibihe nkibi bigusaba gukora cyane kurusha uko byari bisanzwe nubwo akazi wakoraga kadakomeza nkuko bisanzwe ariko nibwo usabwa imbaraga nyinshi ndetse no gukora cyane kugirango ukomeze gushaka ubuzima bwiza bw’ibihe bizaza.

Urizera ko ibi bikomeza gufasha, UBUZIMA WAHAWE burakureba kandi ni wowe wo kubugira bwiza.  Ubu si ubutumwa gusa ahubwo duhindura ubuzima, tubusangize bagenzi bacu dukomeze kwita ku buzima bwacu twahawe.

 

 

….

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment