Home Amakuru y'ibanze Gukorana n’abasaza bagenzi banjye nka Simon Kabera na Alex Dusabe ni ibyagaciro –Umucuranzi wa Solo Claude Usanase.

Gukorana n’abasaza bagenzi banjye nka Simon Kabera na Alex Dusabe ni ibyagaciro –Umucuranzi wa Solo Claude Usanase.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Gukorana n’abasaza bagenzi banjye nka Simon Kabera na Alex Dusabe ni ibyagaciro 

Usanase Claude ni umucuranzi ukunda kugaragara cyane acurangira abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya Imana hano mu Rwanda .

Akenshi uzasanga acurangira umuramyi Simon Kabera ,Alex Dusabe n’abandi benshi cyane akaba ari igikorwa amazemo imyaka myinshi  .Claude ukunda cyane gucuranga gitari (Guitar)Solo .

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com yagitangarije byinshi byerekeranye n’akazi akora ko gucurangira abahanzi batandukanye ndetse n’imibanire hagati yabo uko iba imeze .

Mu gihe twari tumubajije uko abona umuziki uhimaza Imana muri iki gihe ,akurikije n’igihe gishize yagize ati :” Gospel y’uyu munsi yarazamutse, dutangira nabonaga ari ibintu bitoroshye n’abantu batarabyumva ndetse umuririmbyi waririmbaga Gospel  nta n’agaciro yabaga afite. Nkabona n’abantu benshi batabyumva , ariko uko igihugu cyacu kigenda gitera imbere na Gospel niko igenda itera imbere .

Claude yakomeje ashima uko abona abana bakiri batoya bazamuka cyane mu muziki uhimbaza Imana ati:”ni byiza kuko turi mu isi y’iterambere, abahanzi  barazamuka ikigaragara ejo tuzaba dufite abaririmbyi mpuzamahanga nkuko tubona abo muri America n’ahandi.

Mu gihe yababajijwe uko abanye na Simon Kabera ndetse na Alex Dusabe yasubije ko abibona neza kuba akorana n’abasaza bagenzi be, mu magambo ye ati:”gukorana na Simon Kabera na Alexis Dusabe mbibona neza kuko ni abasaza bagenzi banjye.

Uyu murimo tuwumazemo igihe kinini kandi twawuboneyemo byinshi byiza ,gukorera Imana ni ukuri ,uko twari turi mu minsi yashize siko turi ubu ngubu.

Twabonye ukuboko kw’Imana niyo mpamvu kuramba muri ibi bintu Imana nayo ikugirira neza.Hari aho twavuye hari aho twageze, njyewe rero mbifata nkaho ari ukubaka mu bwami bw’Imana. Hari na benshi cyane baje kuri Kristo kandi ijambo ry’Imana rivuga ko abahinduriye benshi mugukiranuka ngo bazaka nk’inyenyeri natwe rero turi bamwe muri abo bahinduriye benshi mu gukiranuka kandi tuzabikomeza kugeza imvi zibaye uruyenzi k’umutwe , mbabonamo Umwuka w’Imana no gukorera Imana bafite desiziyo(decision)kandi ijambo ry’Imana riravuga ngo mugende amahanga yose mubwiriza ijambo ry’Imana rero nk’uko bariya dukorana n’abandi tutavuze hano tubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwose  kuburyo hari benshi bagiye bahinduka kubera indirimbo n’ibiterane twagiye tubonekamo.

Uyu munsi wa none barakomeje muri urugendo  rwo kujya mu Ijuru . Uyu mucuranzi Claude Usanase n’umukristo mu itorero ryitwa God is Able riherereye I Kanombe .

You may also like

Leave a Comment