Home Amakuru y'ibanze Gukunda umurimo w’ivugabutumwa byatumye mba umuhanzi w’indirimbo zihimbazaba Imana-umuhanzi B-John

Gukunda umurimo w’ivugabutumwa byatumye mba umuhanzi w’indirimbo zihimbazaba Imana-umuhanzi B-John

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Bikorimana Jean Damascene wamenyekanye cyane ku izina rya B John no mu ndirimbo  nka Urakomeye indirimbo yafashije benshi .  Yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Impigambi ’.

Nkuko BJohn  yabitangarije ikinyamakuru isezerano.com yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yaje ari indirimbo yizeye ko izafasha imitima y’abanyarwanda , kuko ari indirimbo yaje muri we yabanje gufata umwanya wo gusaba Imana ko impuha icyo gutanga ,ayisaba ubutumwa bwiza bukenewe .

Mu gihe yarabajijwe  impamvu yatumye afata umwanzuro wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana yagize ati” gukunda umurimo w’Imana byatumye ngira amahitamo yo kuba umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muhanzi B John akaba yaragiye mu nzu itunganya umuziki mu mwaka wa 2012 , gusa akaba yaratangiye gushyira hanze indirimbo ze yumva zuzuje ibisabwa mu mwaka 2014.

Kandi akaba yakomeje atangaza ko igitekerezo cyo gukora indirimbo zo kuramya Imana bitaje ari impanuka . Yagize ati “bwa mbere ngira igitekerezo cyo kuririmba indirimbo zagenewe guhimbaza Imana byaturutse ku murongo wo muri Bibiliya nasomye uvuga ngo “mugende muvuge ubutumwa kugera ku mpera y’Isi.

Uyu murongo wo muri Bibiliya niwo wantije imbaraga, kuko nasanze ivugabutumwa riciye mu ndirimbo ryihuta kandi rikagera kuri benshi, ndetse mu gihe gito.

B John yakomeje avuga ko gukora indirimbo zihimbaza Imana , atari ugushakamo amafranga , kuko Imana ntawayikorera wakwigera yicwa ni inzara , kuko agenda abona ibintu byinshi birenze amafranga , ati” byo nyine no kubona hari umuntu umbwiye ko indirimbo ndirimbye ya mufashije birahagije .

UMVA INDIRIMBO ZE

 

Urakomeye By John Damascene | B JOHN (Official Video 2018)

You may also like

Leave a Comment