Home Amakuru y'ibanze Guterana bizakomeza gukorwa ,ariko hubahirizwa ibi bikurikira – Dr Mpunga Tharcisse

Guterana bizakomeza gukorwa ,ariko hubahirizwa ibi bikurikira – Dr Mpunga Tharcisse

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Iyo unyuze hirya no hino urasanga benshi mu Bakristo  bakomeje kwibaza niba bazakomeza guterana nkuko byari bisanzwe , bagendeye kunsengero zari zarabonye uruhushya rwo guterana kuko zari zarujuju ibisabwa  .

Bityo benshi bibazaga niba amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwiza rya coronavirus , insengero nazo zizafunga imiryango  .

Ariko  muri iki gitonndo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ,Dr Mpunga Tharcisse , ku murongo wa telefone yatangarije ikinyamakuru www.isezerano.com ko  gusenga bizakomezagukorwa nkuko byari bisanzwe , gusa bagaterana inshuro imwe.

Yagize ati “ubusanzwe amadini asanzwe akorana na MINALOC na RGB , iyo amabwiriza nkaya asohotse birumvikana babafasha kubaha umurongo ,ariko kugeza ubu amadini cyangwa amatorero asanzwe akora ntabwo yahagaritswe bizakomeza nkuko byari bisanzwe , ariko kubari bemerewe gukora . Kucyumweru cyangwa undi munsi bazajya baterana rimwe gusa ku munsi . Ibyo bizajya bikorwa  bubahiriza amabwiriza .

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, yashyizeho ingamba nshya zo gukumira COVID-19, zirimo izo guhagarika ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro guhagarika ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali. Harimo kandi ko “Amateraniro rusange , imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama, birabujijwe.”

You may also like

Leave a Comment