Home Amakuru y'ibanze Hakizimana Muhadjir ateye umugongo Rayon Sports na As Kigali yigira muri Police

Hakizimana Muhadjir ateye umugongo Rayon Sports na As Kigali yigira muri Police

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Muhadjir Hakizimana asinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya PoliceFC  kuri million 15 z’amafaranga y’u Rwanda atera umugongo Rayon Sports na As Kigali.

Kugicamunsi cyo kuruyu wa Gatanu nibwo Hakizimana Muhadjir yasinyiye ikipe ya Police FC mu gihe yifuzwaga na Rayon sports ndetse na As Kigali yari amazemo umwaka umwe , uyu musore bivugwa ko yahawe million 15 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya ahembwa Million 1 y’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ubwishingizi bwo kwivuza .

Muhadjir yifujwe igihe kinini na Rayon Sports kuva umwaka ushize ariko aza kuyitera umugongo nyuma yo kumara igihe aganira na Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe ariko akabura amafaranga yo kumuha ngo asinye ahita yigira muri As Kigali .

Muhadjiri-Hakizimana (Photo internet)

Uyu musore yaje muri As Kigali  avuye muri leta zunze ubumwe z’abarabu aho yabamaze igihe gito avuye muri APR FC akaba yarafashije ikipe ya As Kigali gutwara umwanya wa 2 muri championa umwanya yaherukaga kera .

Ikipe ya Police yitezweho kugura abakinnyi benshi nkuko isanzwe ibikora buri mwaka , ndetse ikaba yitezweho kurekura abandi benshi nyuma yo kwitwara nabi muri championa bikarangira inirukanye umutoza Haringingo Francis Christi

You may also like

Leave a Comment