Home Amakuru y'ibanze Harabura amasaha make Umuraperi El Max Kagoma k’Imana agashyira hanze album ye ya mbere ,yatumiyemo Gaby Kamanzi, Bright Karyango na Danny Mutabazi.

Harabura amasaha make Umuraperi El Max Kagoma k’Imana agashyira hanze album ye ya mbere ,yatumiyemo Gaby Kamanzi, Bright Karyango na Danny Mutabazi.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuraperi Ishoborabyose Eric Bakunda kwita El Max ni umwe mu baraperi mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze kwereka impana itangaje muri iki gihe.

Uyu musore ukiri muto amaze igihe kinini ategura album ye ya mbere y’amajwi yise ‘’Nzahoyankuye’’.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2019 kuva saa cyenda z’amanywa ,El Max nibwo azashyira hanze iyi album.

Ni igitaramo cyatumiwem abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi barimo Danny Mutabazi

wamenyekanye mu ndirimbo yiswe Karuvari ndetse akaba yitegura kumurika album ye ya mbere

y’amashusho,Bright Karyango umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubimazemo igihe ndetse

n’umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza IImana.

Iyi album y’Umuraperi Eli Max Kagoma k’Imana Nzahoyankuye  ikubiyemo ubuhamya bw ukuntu yatawe n’ababyeyi be akaza gutoragurwa n’umugiraneza akamurera kugeza n’uyu munsi.

Iriho indirimbo Azaza yakoranye na M Olivier, Hagarara neza, Sinzavayo na Ishobora byose.

Uyu muhanzi yabwiye itangazamakuru ko ari iby’agaciro kubona agiye kumurika album ye ya mbere y’amajwi by’umwihariko ikaba ivuga ku buhamya bwe bujyanye n’ibihe bikomeye yanyuzemo.

You may also like

Leave a Comment