Home Amakuru y'ibanze Hari igihe usanga abantu bafite inzozi ariko kuzazigeraho bikababera ikibazo– AIME UWIMANA

Hari igihe usanga abantu bafite inzozi ariko kuzazigeraho bikababera ikibazo– AIME UWIMANA

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zihimbaza Imana,abenshi bemeza ko ari nkingi ya mwamba mu muziki uhimbaza Imana . Zimwe mu ndirimbo ze zabaye indasimburwa mu mitima ya benshi kubera  ubutumwa buba bukubiyemo .

Umuramyi , umwanditsi mwiza Aime Uwimana, n’umukristo mu itorero rya Zion Temple Gatenga. Akenshi iyo uganira na bagenzibe bahuje umwuga wo kuririmba usanga ntawuvuga Aime , ahubwo bahamagara Bishop.

Mu kiganiro kirekire Aime Uwimana [Bishop] yagiranye kuri terefone na isezerano .com yatuganirije uko yakira irizina rya Bishop , ndetse n’icyo ahugiyeho muri iyi minsi .

Aime Uwimana yavuze ko muri iyi minsi ari gukomeza umuziki, umwanya mu nini  akaba ari  mu nzu itunganya umuziki   (studio)ari gukora ibikorwa  bye cyangwa ibyabandi bagenda bamugana .

Umuramyi Aime Uwimana (photo internet )

Isezerano : Ese Uwimana Aime akorera muri studio ye cyangwa niy’abandi ,yaba iherereye he,akora indirimbo za gospel gusa?

Aime : Yego nkorera muri studio yanjye ,ikorera Kicukiro kandi nkora indirimbo zose numva  zihamya ijambo.

Isezerano :N’iki Aime ari gutegurira abakunzi be muri iyi minsi ,ese haba hari indirimbo nshyashya?

Aime : Ibikorwa byo biba bihari gusa bigasaba ko umuntu ategereza ko bifata umurongo neza kugira ngo bijye hanze, naho ubundi icyo maze iminsi nkora cyane ni ugufasha abandi bantu gutegura ibikorwa bitandukanye.

Isezerano : Ni gute Aime yakira izina yiswe n’abahanzi bagenzi be rya “Bishop?

Aime : Ako ni akazina gusa ntabwo ndi [bishop] by’ukuri ariko iyo abantu bambwiye ko umurimo Imana yankoresheje hari icyo wabafashije , mukubyutsa umuhamagaro wabo  cyangwa se no kuyityaza ni umugisha.  Kuko nta mugisha urenze kuba umugisha mu buzima bw’undi muntu rero kubwange ndabyishimira, nkabizirikana ndetse nkanabihera Imana icyubahiro.

Isezerano: Aime nk’ umuhanzi ufite inararibonye mu muziki ni gute ubona abahanzi bari kuzamuka b’ indirimbo ziramya Imana ,ukurikije uko bahagaze muri iyi minsi,urabona bazahagarara nk’uko mwahagaze ukurikije uko ubabona?

Aime : Kereka iyo ibintu bije bitangiye, cyangwa se bijya gufata umurongo. Mu gihe twabitangiraga ntibyumvikanaga, byaragoye kubyakira rero iyo ibintu bimaze kwakirwa no gukundwa abantu benshi bakabihagurukira bakabyitaho ni umugisha.

Na none ibintu biba bisaba akenshi gutegura neza abantu bagiye kubijyamo , wenda nko muri Worship iyo impano zizamutse ari nyinshi hatari abantu babafasha kugirango babone umurogo wo kugenderamo, hari ubwo impano zigira agaciro cyane.

Ariko icyo nashima Imana n’uko ubu hari kuzamuka benshi, Nkorera benshi ndangira na benshi rero mbona ari abakristo. Iyo ubona abantu bari kuzamuka ari benshi ni ikintu cy’umugisha kandi bose bari mu murongo wo gukorera Imana.

Isezerano : Ubona gute iterambere rya Gospel mu Rwanda muri iyi minsi, koko tugeze mu rwego rw’uko umuhanzi akora indirimbo zo kuramya Imana akaba ashobora kuba yabikora nk’umwuga bikamutunga?

Ese koko ubona bigeze mu rwego umuntu yakora uwo muziki gusa akagurisha ama album bikaba aribyo bimutunga?

Aime : Nk’uko navuze iyo urebye ukuntu ibintu byatangiye naho bigeze, ibintu bigenda buhoro buhoro. Uko igihugu gitera imbere n’uko cyiyubaka, niko muri domene (Domain) zose hagenda hakubakika, rero sinavuga ko byoroshye biracyagoye.

Ariko iyo urebye uko byatangiye bimeze n’uko bimeze ubu hari ikigenda gihinduka. Mbere abantu ntibumvaga iby’igitaramo bumvaga ari ibintu bidasobanutse.

Abantu uko bagenda basobanukirwa ko abaririmbyi bashobora kubikora kandi bakabiha umwanya, umuntu akumva ko gukunda umuziki yabigiramo uruhare kugirango umuziki urusheho gutera imbere.

Abantu nibarushaho kubyumva gutyo bakagira imyumvire nyayo isobantutse bizafasha. Icyo gihe ntabwo abantu bazihutira gushaka indirimbo ku buntu, bazumvako bagomba kuzigura.

Rero usanga bikigoranye, ariko na none iyo urebye aho bigeze twavuga ko bidasa n’ibyakera.

Haracyari urugendo rurerure pe! ariko abantu nibarushaho kubyumva bakagira imyumvire nyayo yo kumva ko umuririmbyi yarakwiye gutera imbere n’umurimo akora , akabaho nibaza ko bizagenda birushaho kugira imbaraga.

Isezerano: Noneho se kuruhande rw’abakristo cyangwa abakunzi bumuziki bakore iki, kugirango umuziki uramya Imana utere imbere?

Aime : Burya si ikintu kinini iyo ukunda ikintu ukumva ko wagishyigikira, ntabwo umuntu ashobora kuvuga ngo reka nshyigikire abantu bose bakora indirimbo zo guhimbaza Imana , ariko reba wa muntu wakoze indirimbo ukabona iragufashije cyangwa se reba no murusengero aho usengera hari umuntu ujya aririmba cyangwa se ujya uyobora ukumva urafashijwe.

Ese ni iki ubikoraho kugirango wenda ibyo Imana yamushyizemo bigere kure? Ushobora kuvuga uti” simfite byinshi ariko reka mwishyurire indirimbo imwe, cyangwa mfite ubushobozi reka mwishyurire album, cyangwa reka mukorere indirimbo imwe na video yayo cyangwa se njye mbishoboye reka mugurire agakweto cyangwa mwishyurire taransiporo (Transport).

Ikintu cyose wakora cya mutera umuhate (encouraging) umuntu ukora icyo wumva ushyigikiye cyangwa kigufasha, nawe bituma yumva ashyigikiwe.

Gusa ikintu  icyaricyo cyose umuntu yakora kijyanye n’ubushobozi bwe kugirango ashyigikire uwo abona afite impano, ubikoze byaba ari umugisha.

Isezerano : Reka tugaruke gato mu makorali, mu myaka yashize wabonaga korali ariyo ibamo abantu basohora indirimbo  kandi zikagera kure zigafasha abantu, ariko muri iyi minsi urimo kubona bisa nkaho zimwe na zimwe, harakora korali ugasanga ni ebyiri ?

Izindi zirakora ugasanga ntago zirimo kuzana ibikorwa byabo kuba nyamakuru kugira ngo tubigeze aho bigomba kugera, ese nkawe ukora iby’imiziki ubona biterwa n’iki?

Aime: Ariko nekereza ko korali zikora,  Kandi burya buri gihe n’uko abantu tudakunda impinduka, ntago uko ibintu byahoze ariko bihora. Kuko iyi korali yahoze ikora cyane izahora ikora cyane, ntago uyu muhanzi kuberako yahoze akora cyane ariwe uzakomeza akora cyane.

Ushobora gusanga bafite impamvu batarimo bakora cyane,ese barashyigikiwe ? Hari igihe usanga abantu bafite inzozi ariko kuzazigeraho bikababera ikibazo, hakaba hakenewe abantu babafasha kugira ngo bagere kuri za nzozi.

Isezerano: Ese Aime yaba akoresha irihe banga kugira ngo ahimbe indirimbo zirimo ubutumwa kandi zigakora ku mitima y’abantu?

Aime: Ntabanga navuga rihambaye mfite, igikuru gusa n’uko njyewe nkora icyo Imana inshoboje gukora, kandi burya nta nubwo ari zose ushobora kuvuga ngo zageze ku bantu cyane, ariko hari izo Imana yirobanurira ikavuga ngo izi reka nzikoreshe mu murimo. Icyo nkora njyewe ndasenga nkabyereka Imana kuko ari umurimo yamaye, ubundi igikorwa kiba ari icy’Imana.

Njyewe nkora icyo Imana inshoboje gukora, icyo nshoboye ni ugusenga ni ukwicara hamwe nkatunganya indirimbo, narangiza nkayishyira hanze uko nshoboye ibindi biba ari iby’Imana.

Zazindi Imana yatoranyije ibona ishaka gukoresha irazikoresha. Nekereza ko ari nacyo nkunda kubwira abahanzi bakunze kuza banganiriza, bakambwira ngo ndashaka gukora indirimbo ariko imenyekane cyane.

Kenshi cyane nkababwira ngo ibi byo kumenyekana ntago ari wowe cyangwa njye twabitanga, nta nubwo ariyo ntego. Wowe kora icyo Imana igushyize ku mutima gukora. Kora indirimbo Imana igushyize ku mutima ibindi ubiyirekere.

N’uganira n’abaramyi benshi bagize indirimbo za kunzwe cyane nibakubwiza ukuri bazakubwira ko byabatunguye batari bazi ko zizakundwa. Kubera ko ntawuba azi ngo bizagenda gutya, ni gacye biba ari imboneka rimwe. Akenshi Imana irabiduhesha kugirango bidutungure maze igumane icyubahiro cyayo, igaragare ko itari ibyo twari twapanze ahubwo ari Imana yabyipangiye, rero navuga ko ari Ubuntu bw’Imana.

Isezerano: Iriya ndirimbo yitwa “Thank You” Ese yaje gute kugira ngo ubashe kuyihimba, kuki wayise kuriya ?Ese hari ikindi kintu warimo ushima Imana niba atari ibanga?

Aime: Nanditse “Thank You” kubera ko nasubije amaso inyuma nkuko mvuga ngo “ku musozi wanshoboje kuzamuka, ku mitwaro wantuye, ku ndwara wankijije” nabaga nsubije amaso inyuma nkareba byinshi aho Imana yagiye inkura, yankijije kenshi.

Hari ahantu hatandukanye nagiye nyura nkabona ntazi uko ndibuhave ariko hamwe n’ubuntu bw’Imana nkabona Imana irahankuye. Rero ni nko kubumbira ibintu hamwe yamfashije indwara yankijije, ibyaha yambabariye, nabikubiye hamwe mbwira Imana nti “Thank You” . n’igice cya kabiri nkavuga ngo “Uzi ibyo wibwira kutugirira “ hari n’ibindi umuntu akirwana nabyo, ahura nabyo mubuzima, ariko nkibuka ijambo ry’Imana rivuga ngo “Uzi ibyo wibwira kutugirira, si bibi ni byiza”

Isezerano : Hari abahanzi bakora umurimo w’Imana mu kuririmba ndetse bakaba n’abanditsi beza ariko wababaza ngo uteranira mu rihe torero, bakavuga ngo nta torero bagira. Ese ibyo birakwiriye. Birashoboka ko umuntu yaba ari umukristo ari umuramyi akaba atagira itorero?

Aime: Ni byiza  kubanza kumenya itorero icyo ari cyo, abantu benshi bagiye bacika intege mu matorero kubera  ko wenda batamenye itorero icyo ari cyo.

Itorero ubundi ni umuryango, ni ukuvuga ngo umuntu wese agira aho abarizwa. Impamvu nyamukuru yo kubarizwa aho ngaho ni ukugirango afashwe, uretse no gufashwa iyo uri muri  famiye(famille), buri wese uri muri familie agira uburyo ayibamo.

Iyo umuntu azi ko itorero ari famiye ibyo byazagabanuka. Akenshi usanga uburyo abantu babayeho, ni hacye usanga itorero ari famiye, usanga bisa nkaho abantu bari disikarajede (discouraged ) kumva ko babarizwa mu itorero.

Ikindi kandi hari abantu bakomeretse cyane, muri ayo matorero bagakomereka nk’uko mu miryango hajya habaho gukomeretsanya, ugasanga umuntu yarakomeretse akaba atarakira.

Muri icyo gihe cyo gutegereza gucyira abayumva ntahandi yajya kuko aba atinya kongera gukomereka ,ugasanga akeneye ahantu asanirwa. Akenshi ntabwo umuciraho urubanza kuko aba afite impamvu.

Hari igihe usanga umuntu akeneye kubanza gukira. Haba hari impamvu nyinshi cyane zitandukanye, ni byiza kumenya impamvu yabimuteye. Ntamuntu wanga famiye gutyo, ntamuntu wanga aho yahurira n’abandi bungurana, bakomezanya batyazanya. Ntamuntu wabyanga kuko ntawanga gutera imbere nta n’uwanga gukomera, ariko iyo umuntu abyanze n’uko aba afite ikibazo ku ruhande.

Isezerano: Muri Gospel Industry abakobwa barimo kubonekamo ari bake babasha kuba baririmba. Ese haba hari ikihe kibazo , Kuko usanga abahungu ari benshi cyane abakobwa ari bacye muri rusannge.

Wenda iyo mbikurikiranye cyane usanga muri secular bavuga ko hari ibintu bituma abakobwa batinya. Ese muri Gospel naho byaba biterwa ntiyihe mpamvu?

Aime: Mu byukuri icyo kibazo sinakimenya, icyo nzi cyo ni uko harimo abanyempano benshi babakobwa barahari. Sinamenya Impamvu yatuma wenda badakora cyane ariko icyo nzi ni uko abanyempano ari benshi.

Icyo cyo nange sinamenya uko ngisubiza rwose, sinamenya ngo biraterwa niki!

You may also like

Leave a Comment