Home Amakuru y'ibanze Hariho abahanuzi begereje abakiristo inda zabo aho kubegereza Imana-Impuguke mu ijambo ry’Imana Samuel Ntibayizi

Hariho abahanuzi begereje abakiristo inda zabo aho kubegereza Imana-Impuguke mu ijambo ry’Imana Samuel Ntibayizi

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yatangaje ko hariho abahanuzi  begereje abakiristo inda zabo aho kubegereza Imana ,iki akaba ari kimwe mu bigaragaza ko ari abahanuzi b’ibinyoma.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 7 Kanama 2019,akaba ari mu gihe Bibiliya ivuga ko mu minsi y’imperuka abahanuzi b’ibinyoma bazagwira bitwikiriye uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com ,impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi yavuze bimwe mu bimenyetso biranga abahanuzi b’ibinyoma n’uburyo wabatahura.

Yagize ati:”abahanuzi b’ibinyoma bakora ibitangaza bikomeye kugirango bemerwe n’abantu,nko gukiza abasazi bagataha bigenza,kubamenaho amazi ashyushye ntabatwike n’ibindi ariko iyo utabahaye amafaranga ntacyo bakumarira”.

“Bibiliya itubwira ko bazaza biyitirira izina rya Yesu(Matayo24:5),ndetse biyita abakiristo banahamya ko Kristo ari umwami .Kuba baza biyitirira izina rya Yesu sicyo cyakwemeza ko ari abahanuzi batumwe n’Imana.Menya ko ibitangaza n’ubuhanuzi atari byo byerekana umuhanuzi nyakuri”.

“Bene bano bahanuzi b’ibinyoma akenshi ikibagaragaza ni imbuto zabo(Matayo7:16),ikindi cyabaguhishurira ni Umwuka wera kuko iby’umwuka bisobanurwa n’umwuka,gusa iyo umaranye igihe nabo usanga bafite ikibazo mu mutima”.

Bwana Samuel Ntibayizi yakomeje  agaragaza ko aba bahanuzi b’ibinyoma icyo bashyira imbere ari inda zabo aho kwegereza Imana abakristo kuko akenshi intego zabo ziba zishingiye ku guhaza inda zabo.

Ati: “bakoresha izo mpano ngo bahaze inda zabo cyangwa ngo babone ibyo bakennye,aho kugirango begereze abakiristo Imana ahubwo babegereza inda zabo kuko iteka bahora basaba amafaranga.Bakoresha kandi impano zabo ngo babe ibirangirire bamenywe n’abantu,ibyubahiro no gusingizwa nibyo baba bagamije,aho guhanura ngo bungure itorero ku buntu nkuko Kristo yatangiraga ubuntu bo ugomba kubaha icyo bagutegetse kuko ariyo ndamu yabo”.

Impuguke mu ijambo ry’Imana Bwana Samuel Ntibayizi ni umwigisha akaba n’umucukumbuzi mu ijambo ry’Imana(Theology),akaba n’umukiristo wo mu itorero rya ADEPR.

 

You may also like

Leave a Comment