Home Inyigisho Hariho Ingaruka zo kubaho udasenga.

Hariho Ingaruka zo kubaho udasenga.

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Amasengesho ni ikintu cyoroshye, ariko benshi kuri twe tunanirwa kwakira inyungu zayo kuko tudasenga. Abenshi dutekereza ko ari uguta umwanya twakabaye dukora ibindi bizatugeza ku nzozi no ku ntego zacu. Ese ibi bifite agaciro kurusha isengesho?

Urubuga rwa Christian today rivuga ko abeshi muri twe twagiye twigishwa mu matorero yacu ko isengesho ari ukuganira n’Imana. Ibyo niko kuri, kandi nkuko byavuzwe iyo tubaho tudasenga hari amahirwe menshi tuba turi kwibuza ava mu mubano tuba dufitanye n’Imana.

Hari abagabo n’abagore benshi bavugwa muri bibiliya basengaga, kandi abenshi muri bo basengaga iminsi yose kandi no mu gihe babaga bari mu bibazo cyangwa se mu gihe cy’ibyishimo ntago bacogoraga gusenga.

Ise ni iki kibaho iyo tudasenga?

Iyo tudasenga twisanga dufite ingorane nyinshi.Yakobo atubwira ko kubera ko tudafite ibyo twifuza, dukora ibishoboka byose ngo tubone ibyo twifuza. Niyo mpamvu no kwiba bibaho.

Umuturanyi wawe afite ubutunzi udashobora kuba wabona. Ushatse kubugira ibyawe bigatuma witeza ibibazo nawe ubwawe utabasha gukemura rimwe na rimwe ukanafatwa. Ariko iyo usenze, ushobora guha Imana icyo cyifuzo kandi yo ntiyakwemerera ko ugerageza gutwara ibya mugenzi wawe. Iyo tuganiriye n’Imana mu isengesho ryacu tugomba kuyisaba ibyo twifuza maze tugategereza.Imana yaguha ibyo ushaka kandi ukunda. Irakuzi kuruta uko wiyizi kandi niyo yaguha ibyishimo biramba utigeze.

Ntabwo tubona ibyo dushaka

Ukundi kuri ni uko tutabona iyo tudasabye. Yesu Kristo yaravuze ati usaba azahabwa, ushaka azabona kandi ukomanga azakingurirwa. Ntago twateganya kubona ibivuye ku Mana kandi tutabisengeye.

Ni byo koko Imana ikunda guha abantu umugisha inabatunguye, ariko irashaka ko tuyifungurira imitima yacu maze tukavugana nayo. Kandi iyo tuganiriye nayo tugasabana nayo nibwo tubona ingororano zacu.(Abaheburayo 11:6)

Twitandukanya n’Imana

Niba koko dukunda Imana tukayizera, kuki tudasenga? Iyo dushize umutima wacu mu gutekereza iby’isi gusa tuba turi kwitandukanya n’Imana.

Birashoboka ko bamwe Babura amagambo yo kuvuga mu isengesho kubera ko baremerewe n’ibibazo byinshi cyane, bigatuma banajya kure y’Imana.

Zaburi 77:2-4 yanditswe n’umuntu wari mu bibazo avuga ko mu gihe cy’ibibazo yabonaga Imana kandi ntiyacogoraga gusenga. Natwe rero tugomba kubwira Imana ibibazo byacu n’uburyo dushaka ko bikemukamo. Nidusenga tuyisaba izadufasha. Kuki tujya kure y’Imana kandi turi mu  gihe cyo kuyikenera.

 

 

You may also like

Leave a Comment