Home Mu Rwanda Healing worship team iti:”Intego yacu ni uko ivugabutumwa ryacu  rigera ku bantu benshi”

Healing worship team iti:”Intego yacu ni uko ivugabutumwa ryacu  rigera ku bantu benshi”

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Itsinda ry’abaririmbyi ryitwa “Healing Worship Team”rizwi cyane mu ndirimbo zo  kuramya no guhimbaza Imana ryatangaje ko intego yaryo ikomeye y’uyu mwaka yari uko ivugabutumwa ryagera ku bantu benshi.

Ibi babitangaje kuri iyi taliki ya 28 Gicurasi 2019,akaba ari no mu gihe tubura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo twinjire mu kwezi ka Kamena aho tuzaba tugeze muri kimwe cya kabiri cy’umwaka,iki akaba ari nacyo gihe cyo gusuzuma intego niba ziri kugenda zigerwaho cyangwa hari ibizibangamira.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com Bwana Rumenge Ethienne umuyobozi wa Healing worship Team yasobanuye ku byerekeranye n’intego bari bafite ndetse anavuga n’aho ibyo bifuzaga kugeraho babigejeje kuri uyu munsi.

Yagize ati:”intego yacu ikomeye ni ivugabutumwa ,twifuza ko rigera kuri benshi aho badutumiye tukajyayo cyangwa natwe tugategura ibitaramo tugatumira abantu tugataramana mu rwego rwo kubagezaho ubutumwa bwiza”.

“Uyu munsi rero ntago turagera ku ntego nkuko tubyifuza kuko hari ahantu henshi  abantu bakiri mu bigirwamana bataramenya Imana,ariko tumaze kugera nko kuri 70% kuko n’aho tutagenda indirimbo zacu barazikoresha ,benshi bazicuranga ku maradiyo,hari n’ababa bazifite mu materefone”.

Healing worship team ni itsinda ry’abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro mu mujyi wa Kigali, rikaba rikunzwe cyane mu Rwanda. Iri tsinda ntirijya rikora ibitaramo byo kwishyuza abantu kuko akenshi bakora ibitaramo by’ubuntu.

 

You may also like

Leave a Comment