Home Indirimbo Ibibazo byo kutagira abunganizi muri Gospel music, byatangiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo byo kutagira abunganizi muri Gospel music, byatangiye kuvugutirwa umuti

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nikenshi hagiye havugwa ko mu Rwanda umuziki ujyanjye n’iyobokamana ( Gospel music industry) ujyenda udindira bitewe n’impamvu zitandukanye zitavuzweho rumwe n’abakunzi bawo.

Mu mpamvu zikunda kugarukwaho harimo n’ikibazo cyo kubura abunganizi mu by’umuziki ( Aba Managers )  kubahanzi. Gusa kuri ubu bisa naho iki kibazo cyatangiye kuvugutirwa umuti, kuko hari abatangiye gukora akazi ko kuvuganira no kunganira abakora uyu muziki.

Umwe muri bo ni uwitwa Prince Robert akaba amenyerewe nk’umunyamakuru wa Celebs magazine.

Uyu mugabo kuri ubu wamaze gutera intambwe ishimishije yo gushinga Label yise Prince Robert Entertainment, aho mugutangira  yatangiranye n’umwe mubaramyi bamaze iminsi bafasha imitima ya benshi Isaak Mucyo.

Umuramyi Isaak Mucyo watangiranye na Prince Robert Entertainment.

Mu kiganiro Mucyo yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com, yavuze ko anejejwe no kubona label imufasha kuzamura umuziki we ,kandi yiteze kuzabona umusaruro.

Ati” ikinejeje ni uko nabonye umwunganizi mu muziki wanjye, ubu ntakibazo nshobora guhura nacyo ngo ntigikemuke kandi nzi ko bizazamura umuziki wanjye.”

Ibi kandi byagarutsweho na Robert washinze iyi label aho yavuze ko yagize inzozi zo gukora uyu murimo kuko yabonaga ko harimo imbogamizi .

Ati” nkunda Gospel music. Rero nabonaga hari.ikintu kiburamo, mpitamo gushinga Label izajya ifasha abahanzi bakora izi ndirimbo zahimbiwe Imana, kandi bakazajya bagirwa inama. Ntawe duheza bose bazaze tubafashe kugira ngo n’abagiraga ikibazo cyo kuririmba iyi njyana bayibonemo.”

Umuziki wo mu Rwanda by’umwihariko uwa Gospel music, uri kugenda utera imbere ugereranyije n’imyaka yatambutse kuko wasangaga ukorwa n’abantu bake ndetse utanakunzwe, ariko kuri ubu ukaba.ukunzwe kurushaho n’abatari bake.

Mucyo avuga ko anejejwe no kubona umwunganizi mu muziki.

You may also like

Leave a Comment