Home Mu Mahanga Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bigaragambije bamagana ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina(soma birambuye)

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bigaragambije bamagana ishyingiranwa ry’abahuje ibitsina(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Isinzi ry’abantu batandukanye biganjemo abakomoka mu idini ry’abagatulika nabo muri Evangelique bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ishyingiranwa ry’abatinganyi mu gihugu cya Repubulika ya Equateur.

Ikinyamakuru cya Evangeliques.info gitangaza ko byabaye kuri uyu wa gatandatu ushize taliki ya 29 Kamena 2019,aho abantu ibihumbi n’ibihumbi bigaragambirizaga umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga wemerera abatinganyi gushyingirwa byemewe n’amategeko.

Hagati y’ibihumbi 5000 na 15000 bazengurutse mu mihanda ya Quito bavuga bati:”harakabaho ubuzima,harakabaho urukundo,harakabaho ugushyingiranwa kwagenwe n’Imana”.Gusa kandi bari bitwaje n’amapankarita yanditseho ngo”Icyubahiro Yego,ishyingiranwa ry’abatinganyi Oya”.

Izindi ngendo nkizo zamagana abashyingiranwa bahuje ibitsina zabereye mu mijyi ya Quevedo,Cuenca,Latacunga na Ambato nkuko Ikinyamakuru cya Liberation kibitangaza.

Taliki ya 12 Kamena nibwo abacamanza b’urukiko rurinda itegeko nshinga bemeje ishyingiranwa ry’abatinganyi mu buryo bwemewe n’amategeko ku majwi atanu kuri ane.Muri Amerika y’amajyepfo Algentine,Bresil,Colombiya na Urguay ho ubutinganyi bwemewe n’amategeko.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment