Home Amakuru y'ibanze Ibikorwa by’indashyikirwa mu murimo w’Imana korali Shekinah yashyize ahagaragara(soma birambuye)

Ibikorwa by’indashyikirwa mu murimo w’Imana korali Shekinah yashyize ahagaragara(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Korali Shekinah yagaragaje ibikorwa byayo yakoze by’indashyikirwa barangajwe imbere n’abayobozi bitoreye muri manda y’imyaka ibiri yatangiye mu mwaka wa 2017 igeza mu mwaka wa 2019.

Iyi korali ikaba ikorera umurimo w’Imana  mu Itorero ry’ADEPR ,paruwase ya Nyarugunga ,umudugudu wa Rwimbogo,aho kuri uyu wa gatandatu bari bateraniye mu rwego rwo kugaragariza abaterankunga ibyo bagezeho n’ibyo bifuza kugeraho.

Mu ijambo ryavuzwe n’umunyamabanga wa Korali Shekinah,yavuze ku bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa Korali yagezeho  muri iyi manda y’imyaka ibiri bishingiye cyane cyane ku ivugabutumwa  ryo mu bikorwa.

Yagize ati :”twasaninnye inzu y’uwacitse ku icumu,wari usigaye wenyine ku musozi ,mu gihe abaturanyi be bari bubatse neza tunamukorera n’uruzitiro rw’iyo nzu bidutwara amafaranga angana na 1.150.000Frws.Twasuye Paruwase yo mu Ruhango bafite inyubako iri kubagora kuyuzuza nuko tubatera inkunga ya 1.400.000Frws mu rwego rwo kubafasha kurangiza urusengero”.

“Twatangiye mitiwele abantu bangana na 112 harimo 50 batari abo mu itorero ryacu n’abandi 62 b’abakirisitu bacu batishoboye.Nyuma umuntu wo muri Nyabihu yaje kutwumva kuri radiyo maze afata numero yacu ya telephone araduhamagara atubwira ko bafite ikibazo”.

“Avuga ko badutumiye mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kwishyura ideni bari bafite ,aho bari baragwatirije umurima wa mwarimu kugirango bagurize itorero amafaranga.Hanyuma tubyumvise dutyo aho kugirango tujyeyo nka korali kuko byari kubahenda kutwakira twashatse amafaranga bari barimo turayabashyira bishyura ideni bari barimo”.

Shekinah bisobanura” icyubahiro cy’Imana mu nzu yayo”,ikaba yaratangiye ari Korali y’ababyeyi ,inaririmba indirimbo z’abandi ariko ubu ikaba ari Korali igizwe n’ingeri zitandukanye z’abantu ikaba yaranashyize hanze indirimbo,ikaba izanashyira indi Album yabo hanze y’indirimbo z’amashusho muri uku kwezi kwa gatatu.

Korari Shekinah ,ADEPR Rwimbogo

Korali Shekinah ADEPR Rwimbogo

You may also like

Leave a Comment