Home Urukundo Ibimenyetso 6 bigaragaza ko ubana n’umugabo mwiza wagutera ishema mu bandi

Ibimenyetso 6 bigaragaza ko ubana n’umugabo mwiza wagutera ishema mu bandi

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umugabo afite inshingano zo kuba inyangamugayo kubo ahura nabo buri gihe ,nubwo bimeze bityo si buri mugabo wese uba wujuje izi nshingano,ni mu gihe byanga bikunze nubwo atari itegeko umugore nawe agomba kugira umugabo babana maze bagasangira ubuzima.

Usanga buri mugabo uteganya kubaka aba afite icyifuzo cyo kugira umugore mwiza,ariko n’abagore  nabo baba bifuza kugira abagabo beza.Guhitamo rero umugabo mwiza ku mugore birashoboka kimwe nuko utitonze byarangira uhisemo nabi.

Urubuga rwa Esprit science metaphysiques rwo rwerekana ibimenyetso bitandukanye byakwereka umugore ko abana n’umugabo mwiza,ushobora no kumutera ishema mu bandi.

1.Umugabo utabangamira na rimwe abandi

Umugabo mwiza ntuzigera umubona mu buryo ubwo ari bwo bwose abangamira bagenzi be.Uwo mugabo ntashobora gukora amateka yo kugirira abandi inabi, byaba bimutunguye cyangwa se bitamutunguye.Ahubwo aho kugirango ahemuke akoresha imbaraga ze n’ubwenge bwe mu gushaka igisubizo cyakemura ibibazo byavutse.

2.Umugabo mwiza akwemera uko uri

Uri umugore urakara,uri mwiza cyane,urashekeje se ,ibi ntibyatuma umugabo mwiza akwanga ahubwo agukundira uko uri.Akora uko ashoboye ngo umere neza imbere y’ibintu uhura nabyo utabikunda.

3.Igihe kinini arakumva

Umugabo mwiza yumva impamvu umugore we afite maze ntahweme kumushyigikira mu byo akeneye.Ibi ntago bivuze kuba umuntu uhora yikiriza ngo Yego kuri buri kintu cyose umugore akubwiye,ahubwo ni ukuba umugabo ushobora gutanga ubufasha mu gihe bukenewe.

4.Akugira uwa mbere muri byose

Ni inshingano z’umugabo gushyira imbere umugore we,Bikaba byiza iyo mugiye inama ntupfe gufata ibyemezo bireba urugo mutabiganiye.Iyo umubanza imbere bituma uba uri umugabo w’akataraboneka kuri we.

5.Ibyishimo bye ni byo byishimo byawe

Iyo umugabo musangiye ibyishimo bivuga ko icyiza afite nawe aba ari cyiza kuri wowe,akaba yitegute kuguha byose byatuma ugira umunezero nk’umugore we.

6.Ni inyangamugayo

Umugabo mwiza ntabeshya,ntiyiba,ntaca inyuma cyane cyane  umuntu akunda cyane ku isi,uwo mugabo ntashidikanya kuvuga icyo ari cyo n’ikimubereye cyiza mu buzima bwe.

Kuba umugabo mwiza bitera ishema umugore ,abana ndetse n’umuryango mugari,kandi iyo uri inyangamugayo n’abazagukomokaho bakwigiraho ibyiza,si umugabo rero ukwiye kuba mwiza gusa ahubwo n’umugore nawe akwiye kuba uwifuzwa kubw’imico ye myiza.

 

You may also like

Leave a Comment