Home Uburezi Ibintu 3 byagufasha guhinduka umunyeshuri mwiza mu isomo ry’imibare(soma birambuye)

Ibintu 3 byagufasha guhinduka umunyeshuri mwiza mu isomo ry’imibare(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Guhinduka umunyeshuri mwiza mu isomo ry’imibare ni intego usangana abanyeshuri benshi,nyamara ugasanga birangiye abenshi bavuga ngo irakomera,abandi bakavuga ko batayumva kabone nubwo bakora uko bashoboye ngo bayige.

Nkuko tubikesha urubuga rwa lucaswillems.com, hari ibintu bitatu by’ingenzi wakwitaho maze rwose ugahinduka umunyeshuri mwiza kandi ushimwa n’abandi mu isomo ry’imibare bamwe bakunze gutera umugongo bemeza ko rikomera.

1.Wishyira imbere kuyifata mu mutwe ,icy’ingenzi ni ukuyumva

Ikintu cya mbere cyagufasha kuba umuhanga mu mibare si ukuyiboroka  ahubwo ni ukuyumva.Aha ukuyumva ni ugushobora gusobanura aho byavuye.Abanyeshuri  benshi  usanga bari kwiga Formule nyamara batumva  icyo bisobanura,ibi rero bituma banabyibagirwa vuba bitewe nuko  baba batazi iyo byerekera.

Uburyo bwa nyabwo ni ukubyumva,gerageza wumve aho formule ituruka ,icyo imaze n’uko ikora.Kumva bishobora kugutwara umwanya kurusha gufata mu mutwe  ariko ku iherezo kubyumva bizaba aribwo buryo bwonyine bwo gutsinda imibare.

2.Kora imyitozo

Uburyo bwa kabiri bujyanye no gukora imyitozo.Niyo nzira yonyine yo kumenya niba koko wabyumvise,ibi bizagufasha kumenya gukoresha ibyo wumvise ubigire ibyawe.Gusa ntugakore amatoni n’amatoni y’imyitozo kuko ntacyo bimaze,numara kubona ko utakiri gukora amakosa aba ari cyo gihe cyo guhagarika imyitozo.

  1. Ntukarebe ku bisubizo by’imyitozo uri gukora

Iki ni ikintu cy’ingenzi,ntukarebe ibisubizo .Kwita ku kibazo nibwo buryo butuma ucyumva,ikikureba cyane ni ukwigerera ku gisubizo wowe ubwawe kuko bizatuma urushaho gutera indi ntambwe mu isomo ry’mibare.

Imibare ni isomo ry’ingirakamaro kuko burya iyo uzi imibare bituma ibintu byinshi ushobora kubyumva mu buryo bukworoheye, kandi burya usanga amasomo yose yo mu buzima usangamo imibare.Imibare kandi inafasha gutekereza no gusesengura ibibazo mu buryo bworoshye.

 

 

You may also like

Leave a Comment