Home Inyigisho Ibintu 4 bishobora gutuma uhinduka umunyabwenge ku buryo bworoshye(soma birambuye)

Ibintu 4 bishobora gutuma uhinduka umunyabwenge ku buryo bworoshye(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Birashoboka rwose ko umuntu yahinduka umunyabwenge.Bamwe mu bahanga bemeza ko umuntu avuka nta kintu na kimwe azi(Tabla raza),maze byinshi akagenda abyigishwa ageze ku isi.Muri iyi si rero tugenda tubona abantu b’abahanga ariko na none hakaboneka n’abandi bafite ubwenge buciriritse ndetse n’abaswa.

Ibi rero wanakwibaza ikibitera!Urubuga rwa revolutionpersonnelle rwerekana ibintu bitandukanye bishobora gutuma uhinduka umunyabwenge,bakakwereka uko wakwongera ubushobozi bwo kwiga,gutekereza no kumva neza ibintu.

1.Soma ibitabo buri gihe

Burya gusoma bituma wunguka ubumenyi,ariko nyamara si ubumenyi gusa ahubwo binongera ubushobozi bwawe bwo gufata mu mutwe,kumva no gukomatanya ubwo bumenyi.Gusoma bituma ushobora kwongera umubare w’amagambo uzi ,bikanatuma ugira imyumvire izamutse ku kintu.Mu yandi magambo gusoma bituma uhinduka umunyabwenge.

Muri ino minsi turi mu gihe aho kubona amakuru bidafite gitangira,abantu benshi bagurisha ibitabo bigaragaza uko bagiye babaho,byaba ari bibi rero kwiyima amahirwe yo kubisoma.Ariko si byiza gusoma ibitabo byinshi mu cyumweru kuko byakugora kubona igihe cyo kubisesengura no kubitekerezaho.Gerageza usome ku bitabo bifite ingingo zakugirira akamaro mu buzima bwawe bwa buri munsi .

2.Igisha abandi ibyo wamenye

Gusobanurira abandi ibyo uzi bituma dushobora kugaragaza ibitekerezo byacu mu byuryo bwumvikana kandi buboneye.Kwigisha rero bizagufasha kuzamura ubushobozi bwo gutekereza no gushyira ku murongo ibitekerezo ari nacyo shingiro ry’ubwenge.

Iyo wigishije abantu cyangwa ugafasha abana gukosora imikoro yabo ,akenshi ubona hari ibintu urushijeho gusobanukirwa kurushaho.Ukwigisha bifite inyungu ku munyeshuri ndetse no ku mwarimu kuko bituma bombi bunguka ubwenge.

  1. Gerageza ibintu bishya buri munsi

Ushobora kuvuga ku ngingo nshya,kugerageza siporo nshyashya,kwibanda ku ngingo nshya n’ibindi,niba ukoresha inzira imwe ujya ku kazi cyangwa ku ishuri gerageza uyihindure ufate indi nshya,niba ukora umwitozo umwe buri munsi cyangwa ukaba urya ibiryo bimwe buri munsi bihindure.

Impamvu yo kuba wagerageza gukora ibintu bishya ni uko iyo ukora ibintu bimwe buri gihe bituma utagira ikintu gishya wiyungura,ugahora mu bisanzwe gusa.Ibyo rero uhora ukora buri gihe bidahinduka nta bwenge bundi bizakuzanira.Niba ugerageza gukora ikintu gishya buri gihe bizatuma uba umunyabwenge cyane.

4.Kugira ubunararibonye mu kintu runaka

Kugira ubunaribonye mu kintu bituma ugikora neza kandi ukaba ugisobanukiwe rwose.Ubu bunararibonye ni ikimenyetso cy’ubwenge.Si ukubera iyindi mpamvu ibigo bitandukanye bisaba ubunararibonye(experience) mu kintu runaka ni uko uwo muntu aba agisobanukiwe neza,kandi iyo usobanukiwe ikintu runaka neza bishobora gutuma usobanukirwa kuburyo bworoshye ibigishamikiyeho.

Usanga abantu benshi bifuza kuba abanyabwenge,ariko burya ubwenge ntago bwizana ,gusoma,kwigisha abandi ibyo uzi,kugerageza ibintu bishya ,gushaka ubunararibonye mu kintu runaka byakubera intambwe nziza yo kuzamura urwego rwawe rw’ubuhanga.

 

 

 

You may also like

2 comments

Sal March 7, 2019 - 7:55 pm

Could you inform me what style are you utilizing on your
web site? It looks good.

Reply
visit August 18, 2019 - 9:13 am

I simply want to mention I am just all new to blogging and site-building and absolutely savored you’re web-site. Probably I’m planning to bookmark your site . You definitely come with awesome well written articles. Kudos for revealing your blog site.

Reply

Leave a Comment