Home Ubuzima Ibintu 4 ugomba kwiyibutsa mu gihe ubona ibyo ukora nta mahirwe agusekera

Ibintu 4 ugomba kwiyibutsa mu gihe ubona ibyo ukora nta mahirwe agusekera

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ese byaba byarigeze kukubaho ko ibintu byose bikugendekera nabi ntihagire amahirwe agusekera mu gihe wapanze imishinga yawe?Ibi bitera ikibazo kuburyo ushobora no kumva ko wavumwe cyanwa ntacyo umaze.

Nubwo hariho n’abafata umwanzuro wo kwigira mu buriri kuryama kugirango badakomeza kubitekerezaho,nyamara urubuga rwa mavieenmains rwo ruvuga kucyo wakwiyibutsa mu gihe uri mu gorwa nkayo.

1.Ibuka ko ari wowe ugomba guha icyerekezo ubuzima bwawe

Abantu benshi ntago bakunda guhita baha icyerekezo ubuzima bwabo,akenshi bategereza ko ibintu bibahindukiraho cyangwa se ko abandi babafatira ibyemezo,akaba ari nabo bababwira icyo bakora.

Nyamara kurundi ruhande umuntu akwiye kwigenga mu gufata imyanzuro imureba,agashaka uko yabona ibisubizo by’ibibazo bimugose adategereje ko ibintu biza bikamwituraho nk’ibivuye mu kirere.Ikingenzi ni uko ugomba kwibanda ku byo washobora gukemura naho ibikurusha imbaraga ukabireka.

2.Menya ko ingorane no kubura amahirwe ari kimwe mu bigize urugendo rw’ubuzima bwa muntu

Iyo ubona amahirwe atagusekera ,iki aba ari igihe cyo gutera intambwe ugakomeza kuko nubitindaho biraba bimeze nko kwitinza mu bubabare.Gusa iyo ikintu kigukomereye kiba igihamya kikuzanira imbaraga zo gukomeza imbere.Bikomerera umuntu kumva ko imishinga ye iri kugenda nabi,bibaho ko ibintu bishobora kukugendekera nabi ikingenzi ni uko bitagomba kuguca intege.

3.Buri kibazo cyose uhuye nacyo ibuka ko bibaho

Mu buzima ni byiza kwihangana kugirango ugere ku ntego y’icyo ushaka kugeraho.Ugomba kureba ibintu nk’ibishoboka, kuko iyo ubireba nk’ibidashoboka ntibituma ukomeza gutera intambwe.Fata ibibazo bikubuza amahirwe nk’ibihamya by’ingenzi bizagufasha kudatsindwa mu bindi uzahura nabyo imbere .

4.Icyiza kurusha ibindi wakora ni ugukomeza

Niba warahuye n’ibikubuza amahirwe mu buzima ariko ntucike intege,ni byiza.Menya ko niba uhuye n’ibibi ariko ntibiguce intege ugakomeza burya uba utsinze.Hari abantu benshi bahita babivamo ariko biba bigaragaza ko kuzagira icyo ugeraho bizakugora.

Ntugaterwe ubwoba no kwongera kubyuka ngo ukore icyo wiyemeje kuko  amakosa wakoze mbere utazayasubira ,kandi bizagufasha kugera ku ntego yawe bikworoheye .Mu gihe iyo ubivuyemo burya uba ugize ubwoba buzatuma utagira icyo wigezaho.

 

You may also like

Leave a Comment