Home Inyigisho Ibintu 5 umukristo akora bikanezeza Imana

Ibintu 5 umukristo akora bikanezeza Imana

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Gutera Imana guseka niyo ntego y’ubuzima bwawe .Kunezeza Imana niwo mugambi wa mbere watumye Imana iturema. Umurimo wacu wibanze nk’abakristo ni ukumenya uburyo twabigeraho. Bibiliya iravuga ngo:” Mushakashake kumenya ibyo Umwami ashima, abe aribyo mukora.”

Amakuru dukesha urubuga christianLifeCenter rutubwira ku bintu bitanu abakristo dukora bikanezeza Imana.

  1. Imana inezerwa iyo tuyikunze twivuye inyuma

Icyo Imana idushakaho cya mbere ni ubusabane nayo. Imana yaturemye idukunze cyane kugirango natwe tuyikunde n’umutima wacu wose.Imana iratubwira iti:” sinshaka ibitambo byanyu…ndashaka urukundo rwanyu; sinshaka ibyo mumpa ahubwo ndashaka ko mumenya.

Yesu Kristo nawe atubira ko ariryo tegeko rikomeye mu mategeko yose, rikaba ari naryo  rya mbere.Yesu aravuga ati:” Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose(Matayo22:37-38).”Iryo niryo tegeko rikomeye ry’imbere.

  1. Imana inezerwa iyo tuyizeye byuzuye

Iyo wizera Imana, irakunezererwa(Abaheburayo11:7).  Kwizera Imana nabwo ni uburyo bwo kuramya. Burya uko umubyeyi ashimishwa no kubona umwana amwumvira, ni nako Imana itwishimira iyo tuyizeye.  Bibiliya ivuga ko udafite ukwizera adashobora kunezeza Imana( Abaheburayo11:6).

  1. Imana inezerwa iyo tuyumviye n’umutima wose

Ntabwo Imana ikugomba ibisobanuro cyangwa impamvu kuri buri kintu igutegeka gukora. Dawidi yabigaragaje agira ati:” Uwititeka, ujye unyigisha inzira y’amategeko yawe, nyitondereshe umutima wose”. Yakobo nawe yandikiye abakristo ababwira ngo:” tunezeza Imana kubw’ibyo dukora si kubw’ibyo twizera gusa”(Yakobo2:24).

  1. Imana inezerwa iyo tuyihimbaza tukayishimira ubudatuza

Nta kintu kinezeza nko kumva undi muntu akuvuga neza agushima bivuye ku mutima.N’IMana  irabikunda. Imana yishimira cyane iyo turangwa n’umutima uyishimira mu byiza ndetse no mu bibi.Haranditswe ngo:” Nimushimire uwiteka yuko ari mwiza kuko imbabazi ze zihoraho iteka(Zaburi107:1).”Ni byiza ko abakristo turangwa no gushima.

  1. Imana inezerwa iyo dukoresheje impano yaduhaye

Ushobora kuba utekereza ko Imana inezezwa gusa niyo usoma bibiliya, ujya gusenga uko bikwiye, nyamara Imana yita no kubintu ukora mu buzima bwawe bwa buri munsi. Buri kintu cyose gikorwa n’abantu uretse ibyaha, gishobora kunezeza Imana iyo ugikoze ufite umutima ushima kandi gihesha n’Imana icyubahiro.

Urugero: ushobora koza amasahani, ugakanika imashini, ugahinga imyaka, ukagurisha ibicuruzwa, ukita k’umuryango wawe byose mu buryo buhesha Imana icyubahiro.

Ikindi kandi nkuko umubyeyi yishimira umwana we, ni nako Imana yishimira kukwitegereza ukoresha ubuhanga n’ubushobozi yaguhaye. Imana yaduhaye impano zitandukanye ibigambiriye kugirango tuyinezeze.

 

You may also like

Leave a Comment