Home Amakuru y'ibanze Ibitaramo: Igitaramo cya Pasika cyari gitegerejwe na benshi ntabwo kizaba

Ibitaramo: Igitaramo cya Pasika cyari gitegerejwe na benshi ntabwo kizaba

by Marie Joseline Nyituriki

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko igitaramo cya Pasika cyari gitegerejwe na benshi biganjemo Abakirisitu gatorika kitazaba, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Corona virus.

Abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko kubwumvikane bwa Minisiteri na kiliziya Gatorika, iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 03 mata 2021 kitazaba ko ahubwo abakirisitu bazajya gusenga k’umunsi mukuru wa Pasika nyirizina.

Yagize ati” kubera ko Abayoboke bose badashobora kujya muri kiliziya icyarimwe, twumvikanye na kiliziya Gatorika ko igitambo cya misa cy’igitaramo cya Pasika(izuka rya Yezu) kizatambuka kuri Radio ndetse na televiziyo, Abakirisitu bakagikurikira bari mu ngo zabo hanyuma ku cyumweru bakazitabira misa ya Pasika nk’ibisanzwe.”

Ubutumwa bwa minisitiri Gatabazi.

Umunsi mukuru wa Pasika wibutsa Abakirisitu gatorika n’Abandi bemera yezu/Yesu izuka rye, nyuma yo kubambwa k’umusaraba agapfa ariko akazuka k’umunsi wa gatatu. Ni umunsi uba kandi habanje gukorwa urugendo rw’iminsi 40 y’igisibo gitagatifu hazirikanwa ububabare Yezu yanyuzemo mu butayo ndetse iyo minsi igasozwa n’iminsi itatu mitagatifu.

Bimenyerewe ko akenshi mu gitaramo cya Pasika aribwo Abakirisitu bongera gucana amatara yabo(buji), bisobanuye ko urumuri rwa Kirisitu rwongeye kumurikira isi ariko kuri ubu bikaba bitazakunda kubera icyorezo cya Corona virus, icyakora kubabishoboye bakazabikorera iwabo mu ngo.

kugeza ubu Abakirisitu gatorika bari mu cyumweru gitagatifu, aho bitegura umunsi mukuru w’izuka rya nyagasani uzabanzirizwa n’uwakane mutagatifu, uwagatanu mutagatifu, uwagatandatu mutagatifu(igitaramo cya Pasika), ukaba uzaba ku cyumweru tariki ya 04 Mata 2021.

You may also like

Leave a Comment