Home Ibitaramo Ibitaramo: Umuhanzi Denis NYITURIKI agiye gutaramira Abanyarwanda kuri YouTube.

Ibitaramo: Umuhanzi Denis NYITURIKI agiye gutaramira Abanyarwanda kuri YouTube.

by Marie Joseline Nyituriki

Umuhanzi, akaba n’umuririmbyi muri Korali st Paul yo muri Paruwasi ya Kicukiro, NYITURIKI Denis, yatangaje ko yiteguye gutaramira abanyarwanda muri iyi minsi bamwe bari muri guma mu rugo, abandi muri guma mukarere. Ni igitaramo kizaba kigamije kumara irungu Abanyarwanda no kubahumuriza muri ibi bihe byo kwirinda Corona Virus.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021, Denis yavuze ko nyuma yo kubona uburyo icyorezo cya Corona Virus cyafashe indi ntera, bigatuma abantu batabasha gukomeza ibikorwa nkuko bisanzwe, yafashe umwanzuro wo gutaramira abanyarwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa YouTube mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya corona virus.

Yagize ati” iki gitaramo ngiye kugikora mu rwego rwo gususurutsa Abanyarwanda, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali bari muri guma mu rugo, mbahumuriza kandi nanone mbasaba gushyira hamwe tukarwanya iki cyorezo kuko burya abishyize hamwe nta kibananira.”

Nyituriki avuga ko mu gihe iki gitaramo kizaba kiba, Abantu bose bazaba bemerewe ku kireba, kandi ko buri muntu azakisangamo kuko atazaririmba indirimbo z’Imana gusa, ahubwo azajya no hanze yazo akaririmba izifasha abantu kuruhura ubwonko by’umwihariko indirimbo zikundwa n’abatari bacye z’urukundo. Ati” ntabwo ari indirimbo z’Imana gusa, kuko hazaba harimo n’indirimbo z’urukundo ndetse n’Abakunda igisope ntabwo tuzabirengagiza cyangwa se abakunda imikino cyane nk’umupira w’amaguru, kuko izo ngeri zose nzazikoraho kandi buri wese akanyurwa.”

Akomeza kandi avuga ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Corona Virus, iki gitaramo kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga, nta bandi bahanzi bazakitabira usibye Abacuranzi basanzwe bakorana nawe, kandi nabo bazaba bubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Avuga ko abandi bari kuzakorana iki gitaramo batazabasha kuboneka bitewe n’impavu ya guma mu rugo iri mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi avuga ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko, indirimbo zizaba zigize iki gitaramo ari izikora ku ngeri zose, ndetse zikazaba atari ikinyarwanda gusa, ahubwo ko n’izindi ndimi nk’igifaransa n’icyongereza ndetse n’izindi zizaba zigaragaramo mu rwego rwo gufasha abatumva ikinyarwanda. Yakomeje avuga ko iki gitaramo kandi gifite umwihariko wo kuzaba iminsi myinshi mu cyumweru, kubera ko kizajya kiba, ku wa kabiri, ku wa kane, ku wa Gatandatu no ku cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki gitaramo cya Nyituriki, biteganyijwe ko kizatangira ku wa kane tariki 21 Mutarama 2021 ku masaha yateganyijwe.

Umuhanzi Denis azataramira Abanyarwanda kuri YouTube.

You may also like

Leave a Comment