Home Amakuru y'ibanze Iburengerazuba:”Uruvunganzoka rw’abantu bari baje kureba umuhanzi Théo Bosebabireba mu gitaramo cyateguwe na Kivu hills Academy (AMAFOTO).

Iburengerazuba:”Uruvunganzoka rw’abantu bari baje kureba umuhanzi Théo Bosebabireba mu gitaramo cyateguwe na Kivu hills Academy (AMAFOTO).

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Isinzi ry’abantu baturutse impande n’impande bari bitabiriye igitamo cya Boneza for Jesus Festival cyateguwe n’ikigo cy’amashuri cya Kivu hills academy Rwanda ministries giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro.

Iki giterane cyatangiye taliki ya 20 kikageza taliki ya 22 Nzeri 2019,cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali , Healing Worship Team,harimo n’umuhanzi w’icyamamare Theo Bosebabireba wari waje kurebwa n’abantu batagira ingano.

Abantu bari baturutse ahantu hatandukanye bari bitabiriye iki giterane ku buryo n’uturere dutandukanye two mu ntara y’I Burengerazuba twari twahururiye mu murenge wa Boneza kwirebera umuhanzi Theo Bose babireba no kumva ubutumwa bwiza.

Umuhanzi Theo Bosebabireba usigaye ukunze kwitabira cyane cyane ibitaramo byo mu bihugu byo hanze yavuze ko kuba ajyayo atari uko ari nta muhanuzi I wabo ahubwo ko no muri Boneza n’ahandi bamwishimira.

Yagize ati:”Si uko ari nta muhanuzi I wabo kuko naha ni I wacu,abantu ba Karongi,muri Rutsiro na za Rubavu naho urabona yuko abantu bitabiriye kandi ko babyishimiye cyane”.

Ku rundi ruhande abanyeshuri  b’ikigo cya Kivu hills Academy bari babukereye mu myambaro myiza cyane kuburyo ubareba ugahita wibwira ko bareranwe ikinyabupfura cya gikiristo.

Umuhuzabikorwa w’igitaramo Bwana Darius Rukundo yavuze ko ibi bivuga ko ari abarezi ariko aboneraho no gusobanura  impamvu batumiye abantu bose aho agaragaza ko  Yesu amaze kuzuka  yabwiye intumwa ze ngo nimugende mu mahanga yose.

Umuhuzabikorwa w’igitaramo bwana Darius Rukundo (iburyo)

Ati:”Ibi bivuga ko dukora uburezi,dufite ishuri ryiza ,dufite abana biga ikoranabuhanga  kuri za mudasobwa,abiga ubwubatsi,abiga ubukerarugendo kandi tukanibanda ku bana bakiri bato bo mu mashuri y’inshuke.

“Buriya Yesu amaze  kuzuka yabwiye abigishwa be ngo nimugende mujye mu mahanga yose,mubwirize abantu bose ,abizera muzababatize  mu izina rya Data wa twese ,umwana n’umwuka wera.Dushaka ko abantu bahinduka bakamenya Imana,abantu bafite byinshi bibabase ariko iyo tugize amahirwe bakemera Kristo bagira amahoro n’umutuzo”.

Umuhanzi  w’indirimbo zihimbaza Imana Theo Bosebabireba  akaba afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo ijana z’amajwi n’amashusho ,ubu akaba amaze kugira indirimbo zigera kuri 71 zikoze amajwi n’amashusho.

 

Abanyeshuri ba Kivu Hills Academy.

Uruvunganzoka rw’ Abaturage .

Bahisemo kurira kugirango bakurikirane igitaramo.

 

AMAFOTO: ALI GILBERT DUNIA

 

 

You may also like

Leave a Comment