Home Amakuru y'ibanze Ibyishimo bikomeye True Promises yakira Bishop Dube umaze gusesekara mu Rwanda(reba amafoto)

Ibyishimo bikomeye True Promises yakira Bishop Dube umaze gusesekara mu Rwanda(reba amafoto)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Itsinda rya True Promises ryakiriye muri iki gitondo Bishop Benjamin Dube,umuririmbyi akaba n’umubwirizabutumwa ukomoka muri Afrika y’epfo akaba ubu yamaze gusesekara mu Rwanda.

Benjamin Dube akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Kanama yasanganiwe n’abantu batari bake bo muri True promises ndetse n’izindi nshuti zari zakereye kuza kumwakira.

Bamwe mu bari baje kwakira Bishop Benjamin Dube bamuteguriye n’indabo

Uyu ni Bishop Dube amaze gusesekara i Kanombe akakirwa n’abantu batari bake

Umuyobozi akaba n’umuvugizi(representant) wa True Premises Bwana Mbonigaba Bonke nawe yari yabukereye arangaje imbere abaje kwakira uyu mukozi w’Imana Bishop benjamin Dube uje gufatanya n’iri tsinda gukora ivugabutumwa mu giterane bafite kizaba taliki ya 11 Kanama 2019.

Umuyobozi wa True Promises Bwana Mbonigaba Bonke iburyo n’abandi babiri bari biteguye guhita bamwakira

Abagize True Premises Bari bafite ibyishimo byinshi biturutse ku isesekara rya Bishop Benjamin Dube uje kubafasha mu ibwirizabutumwa.Ibi byanagaragajwe n’imvugo y’umuyobozi wabo Mbonigaba Bonke.

Yagize ati:”Turanezerewe cyane kuburyo mutabyumva,mu byukuri Imana ikoze ikintu gikomeye  kuzana uyu muntu,ndatumira buri wese kugirango azaze twumve amavuta amuvamo”.

Bishop Benjamin Dube nawe yashimishijwe no kugera mu Rwanda aho yaganiriye n’abanyamakuru agatangira aririmba ,anavuga ko atazi byinshi ku bijyanye na Gospel yo mu Rwanda ariko ko ashaka kumva birushijeho.

Bishop Benjamin Dube ni umugabo ufite izina rizwi mu ruhando  rw’umuziki wo kuramya no guhimbza Imana,akaba aje mu gitaramo cyiswe True Worship kizaba ejo taliki ya 11 Kanama 2019,mu nyubako ya Intare Arena iherereye I Ruusororo mu mujyi wa Kigali.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment