Home Inyigisho Icyo Bibiliya ivuga ku kizira cy’ubutinganyi(soma birambuye)

Icyo Bibiliya ivuga ku kizira cy’ubutinganyi(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Ubutinganyi si ijambo rivugwa inshuro nyinshi muri Bibiliya.Nubwo ariko nta mirongo myinshi ivuga ku butinganyi, ntibibujije ko mike ibuvugaho ivuga ibintu bikomeye cyane kandi bikwiye kwitonderwa na buri mukristo wese cyangwa mu gihe akeneye kuva mu rujijo.

  1. Itangiriro 19

Iki gice cya Bibiliya kivuga inkuru y’abamarayika babiri Imana yohereje kurimbura umujyi wa Sodomu na Gomora bagacumbikirwa n’ umugabo wubahaga Imana, Loti. Nyuma yo gucumbikira aba bagabo ariko, abagabo bo muri uyu murwa baje gukomangira Loti bamusaba gusohora abo bamarayika ngo baryamane nabo (umurongo wa 5).

Ibi byarakaje Imana cyane ndetse irimbuza Sodomu na Gomora umuriro nk’uko Yuda abivuga (Yuda 7).

  1. Abalewi 18 & 20

“Ntuzaryamane n’umugabo nk’uko uryamana n’umugore. Ni ikizira”(Abalewi 18:22).

Abalewi 20:13

“Umugabo naryamana n’undi mugabo nk’uryamana n’umugore, bombi baba bakoze ikizira; ni ukuri bazicwe kandi amaraso yabo abarwe kuri bo”( Abalewi 20:13).

Ijambo ikizira ntabwo rikoreshwa ahantu henshi muri Bibiliya ariko ikintu rikoreshejweho ni ukuvuga ko ari icyaha Imana yanga urunuka.

3. Abaroma 1:27

Ku murongo wa 27, ni ho Pawulo noneho avuga ukuntu abantu basuzuguye ubwenge bw’Imana bakareka gukoresha imibiri yabo ibyo yagenewe ahubwo bakayikoresha uko bitagenwe, abagabo bakarengwa no kurarikirana ubwabo.

Uyu murongo werekana ukuri kw’ijambo ry’Imana ko Imana atari yo yagennye ko habaho ubutinganyi. N’ubwo hari ubushashatsi butandukanye. bwakozwe ngo bamenye niba koko hatari abantu bavukana ubutinganyi muri bo, akaba atari ibintu bishakamo, ukuri kwa Bibiliya ni uko ubutinganyi butari mu mugambi w’Imana bityo rero nta n’umuntu yaremye ari umutinganyi.

Niba rero nta muntu uvuka ari umutinganyi, ibi bivuze ko umuntu wese afite ubushobozi bwo kuyobora irari rye aho kuyoborwa naryo. Umuntu wese ushaka gushimisha Imana agomba kumenya ko bitoroshye kuko na pawulo yabivuzeho aho avuga ko tugomba kwica ingeso za kamere.

 

You may also like

Leave a Comment