Home Inyigisho Icyo igiti cy’umurotemu umuhanuzi Eliya yicaye munsi akisabira gupfa gishushanya

Icyo igiti cy’umurotemu umuhanuzi Eliya yicaye munsi akisabira gupfa gishushanya

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

“Eliya ajya mu butayu ,amara umunsi agenda,yicara munsi y’igiti cy’umurotemu yisabira gupfa”.Aya ni amagambo yanditse muri Bibiliya mu gitabo cya 1Abami 19:4.

Urabuga rwa Topchretien ruvuga ko iki giti cy’umurotemu  kivugwa muri Bibiliya gishushanya ubutayu,ukubaho wenyine wigunze no gucika intege.Iki giti umuhanuzi Eliya yacyicaye munsi igihe yahungaga Yezeberi wari warahiye ko ari bumwice.

Mu gicucu cy’umurotemu niho yicaye amaze gukora urugendo rutari ruto mu butayu ahunga,maze yisabira urupfu.Biratangaje kuba nyuma y’ubutsinzi nkubwo Imana yari imaze guhesha Eliya ariko ukamubona hano munsi y’igiti cy’umurotemu yacitse intege asaba urupfu.

Eliya yibwiraga ko nta mpamvu yakagombye gutuma akomeza guca mubyo yari ari kunyuramo ko ahubwo ibyiza ari ukwipfira,ariko Imana imuha imbaraga zo kubyuka no gukomeza urugendo rugera I Horeb.

Birashoboka ko uri guca mu bihe bikomeye,ukaba uri wenyine nta n’uwagufasha  umeze nkuri mu butayu ,none uricaye  nka Eliya munsi y’umurotemu wacitse intege ariko menya ko uwo atariwo mwanya mwiza wakagombye kuba urimo,ahubwo  rya umutsima utera imbaraga ariwo Jambo ry’Imana.

Nkuko Eliya nawe yagaburiwe ari munsi y’iki giti yacitse intege agahabwa umutsima n’amazi yo kunywa maze akarya akanywa agakomeza urugendo. Iyo Imana itazanira umutsima n’amazi Eliya ntago yari bushobore gukora icyo Imana ishaka.

Muri iyi si ibica abantu imbaraga ni byinshi,ukabona nta n’ubundi buryo ufite bwo kwikura mu bibazo ufite ariko gucika intege siwo muti, ahubwo ni byiza kurushaho kwiringira Imana kuko ariyo ikomeza amavi asukuma.

You may also like

Leave a Comment