Home Mu Mahanga Icyo wamenya ku myizerere n’ idini umunyapolitiki Hillary Clinton asengeramo(soma birambuye)

Icyo wamenya ku myizerere n’ idini umunyapolitiki Hillary Clinton asengeramo(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Abanyepolitiki benshi usanga badashishikajwe no gutangaza idini basengeramo.Ibyo akenshi babiterwa no kuba baba bahagarariye abantu bose kandi baturuka mu madini atandukanye,bityo rero ugasanga byatera abantu kumva ko uwo muyobozi abogamiye ku idini runaka.

Tubikesheje urubuga rwa Politifact ,ruvuga ko mu gihe umunyapolitiki w’umunyamerika Hillary Clinton yiyamamarizaga kuba Perezida ahanganye na Donald trump ,Perezida Trump yifuje kumenya idini mu byukuri uyu munyapolitiki Hillary Clinton asengeramo kuko yavugaga ko abantu batazi neza idini rye.

Mu kwiyamamaza ,Hillary Clinton yavuze ku idini asengeramo ko ari irya Methodist,agaya abantu bakoresha ubukirisito mu gucira abandi imanza,anavuga ko ukwizera kwe kumwigisha ko ugomba gukora icyiza uko ushoboye.

Ati:”Murabizi,umuryango wanjye n’ukwizera kwanjye binyigisha ko ugomba gukora icyiza ushoboye,mu buryo bwose ushoboye no ku bantu bose ushoboye”.

Nyamara nubwo Hillary Clinton ari umumetodisite ,umugabo we Bill Clinton ntago ariho asengera kuko we ari umubatisita(Baptist Church),ariko ibi ngo ntibibabuza gusengera hamwe Imana iyo bari mu rugo.

You may also like

Leave a Comment