Home Amakuru y'ibanze Igice cya 1: Isomo ry’ubuyobozi twigira ku buzima bwa Mose

Igice cya 1: Isomo ry’ubuyobozi twigira ku buzima bwa Mose

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ninde Ushaka kuba umuyobozi? Abantu benshi! Twese twahamagariwe kuba abayobozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ariko bake muri twe nibo bazaba abayobozi nyakuri.

Ubuyobozi ni ikintu gisanzwe, ariko se ibirebanye no guca bugufi byo byifashe bite? Gukorera abandi se byo  bimeze bite kuzirikana abandi kuruta uko wizirikana, nabyo biramenyerewe? Ni ibisanzwe kubona umuyobozi wicisha bugufi cyangwa ukorera abandi? Wita kubandi kuruta uko yiyitaho? Iyo tuba dufite igisobanuro nyacyo cy’icyo bibiliya yita ubuyobozi, ahari ntituba twihutira Kwita abayobozi.

1 Abakorinto 11:1 Munyigane nkuko nanjye nigana Kristo

Intumwa Paul yashoboraga kuvuga ibi. Munyigane nkuko nigana Kristo. Munkurikire nkuko nkurikira Kristo. Uyu ukwiriye kuba ariwo mutima buri muyobozi wese w’ umukristo afite- Munkurikire nkuko nkurikira Kristo. Niba ntakurikira Kristo sinkwiye gukurikirwa! Rero mbere yuko umuyobozi aba umuyobozi agomba kubanza kuba ukurikira Kristo.

Mariko 10:43-44. Ariko,muri mwe siko biri. Ahubwo Ushaka kuba mukuru muri mwe abe umugaragu w’abandi. Kandi ushaka kuba uwimbere muri mwe ajye aba umugaragu wa bose. Iri niryo hame rikomeye rw’ubuyobozi w’ umukristo. Umukuru muri mwe abe umugaragu wa bose.

1 Samweli 13:14. Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nkuko umutima we ushaka. Kandi niwe Uwiteka yashizeho kuba umutware w’ ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.

Uwiteka arashaka abayobozi bashobora kuyobora ubwoko bwe. Arimo gushaka abagabo n’ abagore bafite umutima nkuko ashaka.

Tuziga ubuyobozi dushingiye ku buzima bwa Mose. Yari umugabo ukomeye Imana yazamuye ngo akure ubwoko bwayo mu biremwa bwo muri Egiputa.

Yari umuntu wihariye/udasanzwe wateguriwe n’Imana gukora inshingano yisanzemo.

Isomo ryacu rizazana rigabanijemo ibice 3

  1. Gutegurwa k’umuyobozi
  2. Inshingano z’umuyobozi
  3. Umurage usigwa ni umuyobozi
  4. GUTEGURWA K’UMUYOBOZI

Buri muyobozi ukomeye agomba kugira igihe cyo gutozwa. Niba ushaka kwihutira kuba umuyobozi , ntazategurwa kandi nugera  kuri ubwo buyobozi ntuzatanga umusaruro uhagije.

Inyigisho mutegurirwa na Teacher Niyoyita Eugenie

You may also like

Leave a Comment