Home Amakuru y'ibanze Igice cya 2: isomo ry’ubuyobozi twigira ku buzima bwa Mose

Igice cya 2: isomo ry’ubuyobozi twigira ku buzima bwa Mose

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

GUTEGURWA K’UMUYOBOZI

Buri muyobozi ukomeye agomba kugira igihe cyo gutozwa. Niba ushaka kwihutira kuba umuyobozi , ntazategurwa kandi nugera  kuri ubwo buyobozi ntuzatanga umusaruro uhagije.

  1. Mose yarerewe muri Egiputa- Yigiyeyo ubwenge

Moses yavutse mu gihe cy’itotezwa, Farawo yari yaratanze itegeko ryo kwica abana bose babahungu b’abayuda kubera ko yatinyaga ko bazaba benshi cyane. Ababyeyi ba Mose bari bafite kwizera bigurutsa itegeko ry’umwami .

Kuva 2:9-10 Mose yagombaga kumara imyaka ye 40 ya mbere ari igikomangoma cya Egiputa, akarerwa neza ibwami.

Ntusuzugure gutozwa n’isi. Egiputa yari ifite ibyaha byinshi ariko Imana yakoresheje amasomo yahigiye kugira ngo imuhindure umuyobozi yashakaga. Yigishijwe uko bahagarara imbere y’abami. ( Ibyakozwe n’intumwa 7:22)

Moses yigiye ubwenge muri Egiputa. Ubwenge ni ingenzi ku buyobozi, kuko nibwo bukubiyemo ibindi byose byigwa. Umumaro w’ubwenge ni uwuhe?

Imigani 4:7 Ubwenge ni ubushobozi bwo gufata icyemezo kizima, ubushobozi bwo kubaho ubuzima bukwiye.

Hariho ibintu by’ingenzi 3 mu buzima: igihe, umutungo, n’abantu. Ibi byombi kugira ngo ubikoreshe neza bisaba ubwenge.

  1. Mose yamaze imyaka 4 mu butayu. Yigiyeyo Kwicisha bugifi

Kuva 2:10-15 Mose yahisemo kurwanirira umuheburayo wakubitwaga n’umunyegiputa, maze yica uwo munyegiputa. Yagerageje guhisha ibyo yarakoze ariko ntibyakunda.

Mose yakoze ibi atekereza ko Abisirayel bazamenya ko yahamagariwe kubabera umutabazi ariko ntabwo bamenye. Ahubwo baramujugunye (Ibyakozwe n’intymwa 7:23-25). Mose rero agomba kwiruka agahunga Egiputa.

Kuva 2:21-22. Mose  yahungiye mu butayu mu gihugu cy’Abamidiyani. Yatabaye abana b’abakobwa  bari bahohoterewe ku iriba, bisoza ashakanye n’umwe muri bo!

Mose yagombaga kumara indi myaka 40 y’ubuzima bwe mu butayu, yita Ku ntama. Yabaye igikomangoma cya Egiputa, yaraziko Abisirayeli bazamwemera  nk’umucunguzi wabo, none ubu yisanze ari  wenyine mu butayu aragiye intama!

Inzira yacu mu buyobozi akenshi ntabwo igenda nkuko twayiteze. Tuba twitezeko Imana ituvana muri point A ikatugeza kuri point B ako kanya kandi bitagoranye! Ariko inshuro nyinsi inzira iba yihinahinnye, aruruziga ndetse isubira naho yatangiriye! Ariko uku niko Imana ikora, tugomba kwiga kwemera imikorere yayo.

Kubara 12:3. No gute waba umuntu uciye bugifi muri iyi si? Bishoboka gusa iyo uciye mu bibazo, ibikomere, …..ibi nibwo byigishije Mose guca bugifi.

Mariko 10:43-44. Uruta abandi agomba kuba umugaragu wa bose. Ibi ntibimenyerewe mu isi, ariko ni intashyikirwa mu Bwami. Uzaba ukomeye kuruta abandi agomba gutangira ari umugaragu wa buri wese, kandi akabikomeza mu buzima bwe bwose. Mbese ntakwiye kubikora igihe akiri uworoheje ngo nakomera abireke. Oya agomba gukomeza kuba umugaragu wabo ayoboye kugeza apfuye.

Mu bwami bw’Imana ubuyobozi ni ugukorera abandi. Ukomeye kuruta abandi muri twe ni umugaragu wa bose. Niba ushaka kuba umuyobozi mu bwami bw’Imana, biba umutima wo gukorera abandi, aho wita ku byo abandi bakeneye, bifuza, n’ ibyiyumviro byabo imbere y’ibyawe.

  1. Mose yahamagariwe mu gihugu cyaka. Yakiriye gukomezwa

Kuva 3:1-4. Mose yahamagariwe n’Imana mu gihugu cyaka nyuma yo kumara imyaka 40 mu butayu. Umuyobozi bugomba kuzana n’umuhamagaro no gukomezwa biturutse Ku Mana.

Mose yahuriye n’Imana kuri iki gihuru cyaka gitangaje maze akomeza kuyereka impamvu eshanu (5) zisobanura impamvu udashoboye kuva umuyobozi. Imana isubiza buri wese utemeranya nayo.

Inzitwazo 5 za Mose:

  1. Ntabwo nkwiriye (Kuva 3:11)
  2. Abantu ntibazigera banyemera ( Kuva 3:13)
  3. Ntabwo wampaye ibikwiriye byose (Kuva 4:1)
  4. Ntabwo nzi kuvuga neza ( Kuva 4:10)

5.Hari undi wabikora ( Kuva 4:13)

Imana yakoze iki kuri uyu umuyobozi w’inzitwazo? Yaramujugunye? Yaramwihoreye? Oya yahinduye ufite inzitwazo mo uvana abantu mu bunyage. Yahinduye ikigwari no umugabo ushize amanga kandi w’imbaraga. Yahindutse umugabo uhagarara imbere ya Farawo maze ahamya ijambo ry’Imana ashize amanga. Yayoboye abana ba Isirayeli abavana mu bubata bwa Egiputa.

Imana ishobora kurenga imbibi zose  ziri mu buzima bwawe kugira ngo ikugire umuyobozi yaguhamagariye kuba. Ntucike intege ahubwo shaka Imana, ushake Umwuka Wera kugira ngo uhure Nayo.

Inyigisho mutegurirwa na Teacher Niyoyita Eugenie

 

You may also like

Leave a Comment