Home Amakuru y'ibanze MOSE : Imana ifite ibintu bihanitse igenderaho ihitamo umuyobozi . Ntabwo dushakA kuba babandi bakorera Imana maze bakajugunywa nayo .igice cya 4: isomo ry’ubuyobozi

MOSE : Imana ifite ibintu bihanitse igenderaho ihitamo umuyobozi . Ntabwo dushakA kuba babandi bakorera Imana maze bakajugunywa nayo .igice cya 4: isomo ry’ubuyobozi

by Ali Gilbert Dunia
1 comment
  1. Mose yayoboranye imico

Kubara12:3 kimwe mu byarangaga Mose ni ugucabugufi. Yari n’ umukiranutse, umunyakuri, afite urukundo. Yari umugabo ufite kamere nziza.

1 Timoteyo 3:1-7 mu isezerano rishya, ibigenderwaho ngo ube umuyobozi byari bihanitse.

Ni iki bibiriya isaba umuyobozi w’ itorero ryo mu isezerano rishya?

  1. Inyangamugayo
  2. Kuba umugabo w’umugore umwe
  3. Udakunda ibisindisha
  4. Wirinda
  5. Ugira gahunda
  6. Ucumbikira abashyitse
  7. Ufite ubwenge bwo kwigisha
  8. Umugwaneza
  9. Utarwana
  10. Udakunda impiya
  11. Utugeza neza abo mu rugo rwe
  12. Ufite ubuhamya bwiza
  13. Utagira Ubugugu
  14. Umunyabwenge
  15. Udakijijwe vuba

Imana ifite ibintu bihanitse igenderaho ihitamo umuyobozi . Ntabwo dushake kuba babandi bakorera Imana maze bakajugunywa nayo.(Matayo 7:21_23) dukeneye gukoreshwa n’Imana hanyuma ikanaduhamya.

  1. Mose yayoboranye gusangira ihishurirwa

Umuyobozi agomba gusobanurira abo ayoboye Iyerekwa n’ibutekerezo Imana yamuhaye. Kuganira ni bumwe mu bimenywe bw’ingenzi. Kubera ko wowe uzi aho ugana ntibivuze ko nabandi bose bahazi. Rero niba ushaka ko bagukurikira ugomba,  kubasobanurira neza icyo Imana yashyize ku mutima wawe.

Kuva 4:28-31. Mose yabwiye Aroni amagambo Uwiteka yamubwiye , hanyuma babibwira abakuru maze bajya kureba farawo. Iyerekwa rigomba gutangwa  ( Habakuki 2:2-3). Iyerekwa rigomba kuba rirambuye abantu bakaryirukamo.

Ita ku mivugure yawe. Uburyo uvugana n’uko witwara ni iby’ingenzi niba ushaka ko abantu bakira icyo Imana yashyize ku mutima wawe.

Ntiwibwire ko kuba uzi icyo Imana irimo kuvuga cg aho urimo kujya  ko abantu bose uyoboye babizi. Ugomba gusobanurira neza abantu uyoboye.

  1. Mose yayoboresheje biciye mu guhura n’Imana.

Umuyobozi mu bwami bw’Imana akeneye kubanza agahura n’Imana. Ukeneye kumenya Imana, ukeneye gusobanukirwa Imana, imbaraga zayo Umwuka wayo Wera. Ntabwo bigambo kuba ari amagambo gusa, ugomba guhura nayo. Atari ukubyumvana abandi ngo nawe uvuge ibyayo kandi utabizi. Mose yahuye n’Imana mu buryo budasanzwe Ku musozi Sinayi. Kuva 20:18-19. Abantu bumvise Imana ivuga maze baratinya, basaba Mose ko ariwe ubumvira Imana. Iki

Ntabwo cyaricyo cyifuzo k’Imana ko ibanga I atuma ho Mose,  ariko byahindutse uburyo bwo gukorana n’Abisirayeli. Mu isezerano rishya Imana ishaka ko abantu  bayo bose bumva ijwi ryayo. Kandi iki ni ingenzi ku bayobozi.

Kuva 33:11 Imana yavuganye na Mose imbonankubone. Bibiliya ni ijambo ry’Imana ariko ntiyabereyeho gusimbura ubusabane n’Imana. Ushobora gusoma bibiliya ariko ntugirane ubusabane n’Imana! Kugirana ubusabane n’Imana bisaba ikindi kintu kisumbuyeho. Bisaba kugira ubushake cg icyifuzo cyo kuyimenya, kwinjira mu kubaho kwayo. Bisaba kuyoborwa n’Umwuka Wera. Nta Mwuka Wera bibiliya yaba igitabo gikomeye gusa kidasanzwe ariko iyo hari Umwuka Were ijambo rihinduka rizima.

Kuva 33:19-23; 34:5-7 Imana yabwiye Mose ko bagiye guhura mu buryo budasanzwe. yahuye n’Imana mu buryo bukomeye natwe dukwiye gushaka icyo kintu, tukifuza guhura Nayo mu bundi buryo. Imana irashaka kuvugisha abantu bayo, Irashaka ko uyimenya.

Kuva 34:29-30 Mose yahuye n’Imana kuburyo uruhu rwe rurabagirana kubera icyubahiro cy’Imana. Abayobozi bakwiye guhura n’Imana ndetse na Mwuka Were. Ukeneye kumenya ko Imana yaguhamagaye, kandi ko yaguhaye imbaraga.

  1. Mose yayoboranye ihishurirwa

Hariho urwego rwo hejuru rw’abayobozi

Kubara 20:7-11 Imana yabwiye Mose kuvugisha urutare, ariko Mose yariyateshejwe umutwe n’abantu maze ararukubita. Imana  yariyarigeze kubwira Mose ngo akubite urutare mbere (Kuva 17:6), ariko si kino gihe. Nubwo Mose atubashye itegeko ry’Imana, Imana yohereje amazi aturutse mu rutare.

Kubara 20:12 Imana yari yizeye Mose Ku rwego rwo hejuru. Mose rero yaratsinzwe bityo ntiyabasha kujyana ubwoko bwa Isirayeli mu gihugu cy’amasezerano.

Yakobo 3:1 ntiwihutire kuba umuyobozi, kuko abantu turi mu myanya y’ubuyobozi tuzacirwa urubanza rukomeye. Kandi nanone ntubyihunze niba warahamagawe, ariko wite Ku buremere bw’umuhamagaro.

Mose ntiyigeze acika intege ngo areke umurimo ubwo Imana yamubwiraga ko atazinjira mu gihugu cy’amasezerano. Yakomeje gukorera Imana no kuyobora abantu b’Imana. Yakomeje kujya mbere kandi yasoje afite umugisha udasanzwe.

Niba waratsinzwe mu miyoborere komeza wicika intege ngo ubireke. Imana ishobora gukomeza kugukoresha. Imana ishobora kongera kuguhagurutsa, wicika intege.

You may also like

1 comment

Major February 5, 2020 - 4:45 pm

I am sure this piece of writing has touched all the internet
people, its really really nice post on building up new webpage https://courtier-hypothecaire-multi-prets.com

Reply

Leave a Comment