Home Amakuru y'ibanze Ikipe ya Rayon Sport iguye miswi na Police FC, amahirwe y’igikombe akomeza kuyoyoka

Ikipe ya Rayon Sport iguye miswi na Police FC, amahirwe y’igikombe akomeza kuyoyoka

by Tuyizere Mubarak

Ikipe ya Rayon sports inganyije na Police FC igitego 1:1, ikomeza gutera umugongo igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ni umukino watangiye amakipe yombi ubona asa narimo kwigana kuko bose bakinira mu kibuga hagati, gusa bakanacishamo bakataka ,arinako ikipe ya Rayon Sports ikomeza guhusha uburyo binyuze kuri Sugira Ernest na Mambote.

Ku munota wa 22 nibwo ikipe ya Police FC yabonye igitego cya mbere ku mupira Iyabivuze Ozee yambuye Orega maze arawuzamukana awuhereza Sibomana Patrick nawe awushyira murushundura. Ikipe ya Police yahise ibona andi mahirwe y’igitego gusa Twizerimana Martin Fabrice yanga guha bagenzi be imbere y’izamu maze umupira barawumwambura.

Ku munota wa 45 bongeyeho iminota 4 nibwo Sugira Ernest yazamukanye umupira ageze mu rubuga rw’umuzamu acenga ba myugariro ahinduye umupira Sibomana Patrick arawukora Rayon sports ihabwa penaliti yinjijwe neza na Hertier Luvumbu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1:1.

Igice cya 2 cyatangiranye no kwataka cyane ku ikipe ya Rayon sports ariko ikomeza kutabyaza umusaruro amahirwe ibona ,nkaho Sugira Ernest yahawe umupira na Luvumbu ariko ananirwa gutsinda igitego na kufura yatewe na Luvumbu umupira ukubita igiti kimanikwaho inshundura .

Ku munota wa 75 ikipe ya police yazamukanye umupira Savio acenga Rugwiro aha umupira Sibomana Patrick nawe arawumusubiza ateye mu izamu Niyigena Clement awukuriramo kumurongo . Ikipe ya Rayon sports nayo yahise izamuka yihuta, Niyonkuru  Sadjat aha umupira Sekamana Maxime asigarana n’umuzamu bonyine ariko ananirwa gutsinda igitego .

Amakipe yombi yakomeje kwatakana arinako akora impinduka ariko umukino urangira anganyije igitego 1:1. Ikipe ya Police FC izasura ikipe ya Apr fc ku cyumweru, mu gihe Rayon sports izaba yakiriye ikipe ya Marine FC. Kugeza ubu ikipe ya Apr fc niyo iyoboye shampiyona n’amanota 7 ikurikirwa na As Kigali nayo ifite amanota 7.

Police FC yaguye miswi na Rayon Sports

You may also like

Leave a Comment