Home Amakuru y'ibanze Ikipe y’igihugu Amavubi, inyagiye ikipe ya Central Africa ibitego 5 mu mukino wa gicuti

Ikipe y’igihugu Amavubi, inyagiye ikipe ya Central Africa ibitego 5 mu mukino wa gicuti

by Tuyizere Mubarak

Ikipe y’igihigu y’u Rwanda Amavubi inyagiye ikipe y’igihigu ya Centrel Africa ibitego 5:0 mu mukino wa kabiri wa gicuti waberaga kuri Stade Amahoro i Remera

Ikipe y’igihigu y’u Rwanda Amavubi yinjiye mu mukino hakiri kare kuko ku munota wa 3 aribwo yafunguye amazamu ku makosa yakozwe na  Ndmbe sadoki wananiwe gufata umupira yahawe n’umuzamu maze Muhadjiri Hakizimana atsinda igitego cya mbere .

Ni umukino umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka aho abakinnyi 11 bari babanjemo nta n’umwe wabanjemo kuri uyu mukino ,ikindi ni uko abakinnyi nka Manzi Thierry utari wagaragaye mu bakinnyi bakoreshejwe ku mukino uheruka yari yagarutse mu kibuga . Mu gihe Meddy Kagere utari wagaragaye ku mukino ubanza nawe yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Igice cyambere cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda ariko abasore nka Mugunga Yve , Muhadjir Hakizimana Savio Nshuti na Iradukunda Bertrand bakagenda bahusha uburyo bwo gutsinda babonaga.

Ku munota wa 45 nibwo ikipe y’igihigu y’u Rwanda yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Yve Mugunga ku mupira watewe na Nirisarike Salomo , Muhadjiri Hakizimana akozaho umutwe umupira usanga Mugunga Yve wasize ba myugariro ba Centrel Africa maze ashyira umupira murushundura, igice cyambere kirangira ari ibitego 2 by’u Rwanda kubusa bwa Centrel Africa .

Igice cya 2 cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda aho Meddy Kagere yinjiye mu kibuga asimbuye Yve Mugunga ,Twizerimana Martin Fabrice asimbura Ruboneka Jean Bosco ,Emery Bayisenge yasimbuye Nirisarike Salomo naho Ange Mutsinzi asimbura Manzi Thierry.

Ku munota wa 68 nibwo ikipe y’igihigu y’u Rwanda yabonye igitego cya 3 nyuma yo gukomeza guhererekanya neza maze kumupira wahinduwe na Rukundo Denis usanga Iradukunda Bertrand awuhereza Martin Fabrice wawuteye atawuhagaritse wisanga murushundura .

Ku munota wa 82 ikipe y’igihigu y’u Rwanda yongeye guhererkanya neza maze Savio Nshuti  ahindura umupira imbere y’izamu, umuzamu wa Centrel Africa Elvis Samora arasohoka ashaka kuwufata maze umwidunda imbere uramurenga awukurik.iye uramunanira awishyirira mu izamu u Rwanda rubona igitego cya 4.

Ku munota wa 86 nibwo ikipe y’igihigu y’u Rwanda yabonye igitego cya 5 nyuma y’amakosa yakozwe n’abakinnyi b’inyuma biyi kipe , ku mupira bambuwe na Kagere Meddy maze awuha Twizerimana Martin Fabrice maze nawe acenga bamyugariro ba Centrel Africa shyira umupira murushundura, umukino urangira ari ibitego 5:0.

U Rwanda rutsinze ikipe ya Centrel Africa ibitego 7:0 kubusa mu mikino yombi. Amavubi akaba

yaherukaga gutsinda ibitego bingana bitya ubwo yatsindaga Seychelles ibitego 7:0 mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kujya mu mikino yanyuma y’igikombe cy’Isi.

Mugunga Yves yashimye Imana yatumye atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi.

You may also like

Leave a Comment