Home Amakuru y'ibanze Imana ifite igisubizo cyawe turabyizeye, ngwino witabire igitaramo twaguteguriye – Disciple Makers Ministries

Imana ifite igisubizo cyawe turabyizeye, ngwino witabire igitaramo twaguteguriye – Disciple Makers Ministries

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Disciple Makers  Ministries  igizwe n’urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye,  iri tsinda rikaba rigiye gukora igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana  bise True Praise Worship Live Concert . Kizaba ku cyumweru  taliki 18 Kanama 2019  kuri Foursquare Kimironko  , kizatangira saa 14h30 z’umugoroba .

Disciple Makers  Ministries   izafatanya n’abahanzi batandukanye  James na Daniela bakumzwe cyane  mu indirimbo zitandukanye  , Upendo Choir , Light of the Earth Ministries na Paniel Worship Team, umwigisha ni Pasiteri Cadeaux.

Disciple makers Ministries  igizwe n’abantu 25 , bakaba baratangiye uyu murimo wo kuramya Imana muri 5 Mutarama 2018 .

Disciple Makers  Ministries

Mu kiganiro ikinyamakuru isezerano.com cyagiranye n’umuyobozi wa Disciple Makers  Ministries  Twagirimana Patrick yavuze ko  badakora ibi bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza kugirango bamenyekane , ahubo ko bifuza ko Kristo ariwe umenyekana.

Mu magambo ye yagize ati:’’intego yacu dufite  n’uguhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu Christo , no kwamamaza ubutumwa bwiza bwe kugirango amenyekane kubatamuzi  .

Turifuza gutumira buri wese kuko haricyo Imana izakora mu buzima bwabo  turi gusenga kugirango Mwuka Wera azabane natwe , ndetse n’abazitabira.

You may also like

Leave a Comment