Home Inyigisho Imana yiyereka abantu biciye mu mpano yabahaye-Bishop Harerimana Jean Bosco(soma birambuye)

Imana yiyereka abantu biciye mu mpano yabahaye-Bishop Harerimana Jean Bosco(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umushumba w’itorero Zeraphath Holy Church ishami rya Kigali Bishop Harerimana Jean Bosco yatangaje ko Imana yiyereka abantu biciye mu mpano yabahaye ariko ko bimenywa cyane  n’abantu bakorana nayo.

Uyu mushumba rero yatangaje ibi kuri uyu wa gatanu taliki ya 05 Nyakanga 2019,ni mu gihe kandi uyu mu bishop ari umwe mu bashumba bakunze kugaragarwaho n’ibitangaza bitandukanye mu nsengero zabo.

Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye Isezerano.com ko  Imana ishobora kukwiyereka biciye mu mpano zayo, kandi ko Bibiliya ibigaragaza ko hari abantu Imana igenda yiyereka ariko cyane cyane bikamenya abakorana nayo.

Yagize ati:”Imana yiyereka abantu biciye mu mpano zayo yabahaye kandi ibyo bimenya cyane cyane abantu bakorana nayo kuko bibiliya igaragaza ko hari abantu Imana igenda yiyereka.Imana ishobora kukwiyereka mu buryo bwo kuvugana nayo kandi ikaba yanakwiyereka mu buryo bw’ibikorwa”.

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje anasobanura ko nubwo Imana yiyereka abantu, bigoye ko umuntu yakumva imvugo y’Imana mu gihe atanemera ko Imana inavuga,aho avuga ko  bidashoboka.

Ati : “Kuba uri umurokore bifite igisobanuro  gusa no kutamuba hari ikindi bisobanura kuko hari igihe umuntu aba atanumva ko bibaho ,biragoye rero ko umuntu  yakumva imvugo y’Imana mu gihe atanemera ko Imana ivuga,ibi rwose ntibishoboka”.

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro gikuru  mu Karere ka Rubavu,rikagira n’ishami i Kigali riyoborwa na Bishop Harerimana Jean Bosco.Iri torero rikaba ryaramenyekanye cyane kubera ibitangaza birikorerwamo mu masengesho ariberamo.

You may also like

Leave a Comment