Home Amakuru y'ibanze Imikino-Amateka: Ikipe ya Benfica imaze imyaka 59, itegereje ko umwaku yatejwe wavaho

Imikino-Amateka: Ikipe ya Benfica imaze imyaka 59, itegereje ko umwaku yatejwe wavaho

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe yo mu gihugu cya Hungiriya(Hungry) ya Benfica, imaze imyaka 59 ndetse inategereje n’indi irengaho gato 40, kugira ngo umwaku yatejwe n’uwahoze ari umutoza wayo kuri ubu witabye Imana uveho.

Abanyarwanda bakera ndetse n’abandi bantu bo mumoko atandukanye hirya no hino ku isi bizeraga Imana zabo (abakurambere) ,ibi byatumaga bagira imigenzo kuri ubu ifatwa nkidasanzwe ,bigatuma yibazwaho , umwe muri iyo migenzo ni “umwaku “.

Benshi bizera ko umwaku ubaho abandi ntibabyemera yewe hari nabatinya kugira abo basuhuza ngo batabatera umwaku. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kucyo turi bwite umwaku watewe ikipe ya Benfica Lisbon yo muri portugal ,iyi kipe imaze imyaka 59 itegereje ko uyu mwaku wavaho ikaba yatwara igikombe cyo k’umugabane w’i burayi ariko byaranze .

 

ESE BYAGENZE BITE

Mu mwaka w’1959 ikipe ya Benfica Lisbon yasinyishije umutoza wakomokaga muri Hongiriya (Hungury ) witwaga Bela Guttumann , uyu mugabo bivugwa ko yirukanye bamwe mubakinnyi ba Benfica bari bakuze , maze azamura abakiri bato . Ntibyatinze yahise atwara ibikombe bya championa yo muri portugal ndetse atwara n’ibikombe 2 byo ku mugabane w’iburayi yikurikiranya,ibintu byari bibaye bwambere kuri iyi kipe .

Mumwaka wi 1962 ubwo yaramaze gutwara igikombe cya 2 cyo ku mugabane w’iburayi yasabye ubuyobozi bwa Benfica kumuha agahimbazamusyi , nk’umuntu wari ukoze ibidasanzwe . Ubuyobozi bwa Benfica bwamuteye utwatsi bumubwira ko mumasezerano bagiranye ntabyo bashyizemo bityo ko ako gahimbazamusyi ntako bazamuha .

Umusaza Bela bivugwa ko yateye umwaku ikipe ya Benifica.

Bela Guttumann, yazinze ibye ava muri iyi kipe arigendera ariko asiga ababwiye ko bazamara imyama 100 ntagikombe cyo ku mugabane w’iburayi batwara. uretse ibi kandi yanavuze ko ntakipe nimwe yo muri iki gihugu cya portugal, izongera gutwara igikombe cyo ku mugabane w’iburayi inshuro 2 yikurikiranya nkuko we yabikoze. ibi byose ikipe ya Benfica yabigize nayo ndetse mu mwaka w’1965 ,bongeye kumuha akazi ariko ntiyaharamba mu 1966 arongera arigendera.

Waba wemera umwaku cyangwa utawemera ibyo uyu mugabo ubu utakiriho yavuze bishobora kuba bizaba impamo kuko kuva yabivuga mu mwaka w’1962 ikipe ya Benfica Lisbon imaze gutsindirwa k’umukino wanyuma mu marushanwa y’iburayi inshuro 8 mu myaka 59 ishize . Si ibyo gusa kandi kuko nta nikipe yo muri Portugal irongera gutwara igikombe cyo ku mugabane w’iburayi inshuro 2 yikuriranya kuva Benfica yabikora mu 1961-1962.

Muri izo nshuro 8 , harimo inshuro 4 yagiye itsindwa yikurikiranya , inshuro 2 muri Champions league n’izindi 2 muri Europa League .  Benfica iheruka k’umukino wanyuma uwo ariwo wose mu marushanwa yo ku mugabane w’iburayi muri 2013 ubwo yatsindwaga na Chelsea ibitego 2:1 muri Europa League.

Umukino wa nyuma iheruka gukina igatwara igikombe.

Umupira w’amaguru ni kimwe mu bikorwa bigaragaramo imyemerere ijyanye n’ibikorwa by’umwijima , nk’amarozi n’ibindi , gusa bamwe usanga babifata nk’imyumvire y’ubujiji ,abandi bakabifata nka kimwe mu bigize ruhago , gusa inkuru ya Bela Guttumann yo yatangaje benshi bibaza ukuntu umuntu avuga amagambo agakurikirana ikipe imyama 59 yose ishobora no kwiyongera.

Bela Guttumann yari Umuyahudi wavukiye i Budapest mu cyahoze ari Austria- Hungury , yaje kujyanwa mu nkambi zicirwagamo Abayahudi mu ntambara ya 2 y’isi yose ariko aza kuyirokoka . Uyu mukambwe yatabarutse mu mwaka wi 1981 ubwo yari afite imyaka 82 y’amavuko .

Iyi kipe ishobora kumara imyaka irenga 40 itaratwara igikombe.

You may also like

Leave a Comment