Home Amakuru y'ibanze Imikino: Amavubi yatsinze ikipe y’igihugu ya Central Africa mu mukino wa Gicuti

Imikino: Amavubi yatsinze ikipe y’igihugu ya Central Africa mu mukino wa Gicuti

by Tuyizere Mubarak

Ikipe y’igihigu y’u Rwanda Amavubi yatsinze central Africa ibitego 2:0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro I Remera .

Ni umukino watangiye ikipe y’igihigu y’u Rwanda iri hejuru kuko kumunota wa 3 gusa, Jacque Tuyisenge yabonye uburyo bwiza ku mupira yari ahawe na Manishinwe Djabel ariko awuteye n’umutwe uca hejuru y’izamu .

Ku munota wa 10 ikipe y’u Rwanda yongeye guhererekanya neza binyuze kuri Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Byiringiro Lague, maze Lague yinjira mu rubuga rw’amahina bamutura hasi umusifuzi atanga penalty ariko Jacque Tuyisenge ayitera hejuru y’izamu .

Nyuma yo guhusha penaliti ikipe y’u Rwanda yabaye nkisubiye inyuma maze centrel Africa itangira kuyotsa igitutu , ibona amahirwe atandukanye ariko abasore b’inyuma b’Amavubi , bahagarara neza by’umwihariko abasore nka Ngwabije Bryan wagaragaje urwego ruri hejuru ndetse na Rwatubyaye Abdul usanzwe ayobora ubwugarizi bw’Amavubi.

Ku munota wa 44′ nibwo ikipe y’u Rwanda yafunguye amazamu kuri koroneri yatewe na Manishimwe Djabel maze Rwatubyaye Abdul awuboneza neza mu izamu rya Centra Africa igice cyambere kirangira uRwanda ruyoboye umukino n’igitego 1:0 .

Igice cya 2 cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rw’ikipe y’igihigu y’u Rwanda aho Nirisarike Salomo yasimbuye Rwatubyaye Abdul, Rukundo Denis asimbura Iradukunda Eric naho Nishimwe Blaise asimbura Samuel Gueulette.

Kumunota wa 68′ nibwo u Rwanda rwabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Jacque Tuyisenge ku mupira yahawe na Nishimwe Blaise ,nyuma yo gucenga abinyuma ba Central Africa , aha umupira Jacque nawe wacenze myugariro wa Central Africa abona gutsinda igitego .

Nyuma y’umunota wa 68′ u Rwanda rwakomeje kotsa igitutu ikipe ya Central Africa ,  cyane cyane abasore nka Blaise Nishimwe , Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague gusa abakinnyi b’inyuma ba Central Africa bakomeza kwihagararaho.

Ni umukino abakinnyi bashya mu ikipe y’igihigu y’u Rwanda bitwayemo neza kuko abasore nka Bryan Ngwabije , Buhake Twizere Clemènt, Rukundo Denis, Kwizera Alain na Nishimwe Blaise bose bagaragaje urwego ruri hejuru rw’imikinire.

Amakipe yombi azongera guhura muwundi mukino wa gicuti kuri uyu wambere . Amakipe yombi arimo kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino yanyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar muri 2022 .

Amavubi yatsinze Central Africa

You may also like

Leave a Comment