Home Amakuru y'ibanze Imikino: Babiri mu bakina i Burayi, bamwe mu bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abato

Imikino: Babiri mu bakina i Burayi, bamwe mu bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abato

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Abakinnyi 2 bakina i burayi nibo bahamagawe mu ikipe y’igihigu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 bagomba kwitabira Cecafa y’abatarengeje iyo myaka izabera muri Ethiopian mu ntangiriro za Nyakanga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, nibwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihigu y’abatarengeje imyaka 23 ,Habimana Sosthene yahamagaye abakinnyi  23 , bagomba kujya muri Ethiopian guhatanira Cecafa y’abatarengeje imyaka 23 ,  muri abo bakinnyi harimo Samuel Gueulette ukina mu gihugu cy’ububiligi na Sima Moussa ukina mu gihugu cy’ubwongereza

Muri aba bakinnyi  barengeje iyi myaka nkuko amategeko abiteganya barimo Niyonzima Olivier Sefu ,Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel bose ba Apr fc .ikindi kandi ni uko ikipe ya Apr fc ariyo ifitemo abakinnyi benshi kuko ifitemo 15 ushyizemo na Ntwari Fiacle watijwe muri Marine FC.

Ikipe y’igihigu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere yerekeza muri Ethiopia aho Cecafa izatangirira taliki ya 3 Nyakanga .

Samuel Gueulette umwe mu bakina i Burayi bahamagawe.

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

Abanyezamu :

NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

Abugarira :

NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

Abo Hagati :

RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

Ab’Imbere :

NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan

(Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

Sosthene na Kirasa Abatoza b’amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

You may also like

Leave a Comment