Home Amakuru y'ibanze Imikino: Bigoranye ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sport

Imikino: Bigoranye ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sport

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ikipe ya kiyovu sports itsinze Rayon Sports ibitego 3:2 ikuraho igihe cy’imyaka itatu yari ishize iyi kipe itabasha gutsinda Rayon sports.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona 2020-2021 , aya makipe yombi ari mu itsinda rya kabiri aho ari kumwe n’ikipe ya Gasogi united na Rutsiro FC

Ikipe ya Rayon sports niyo yinjiye neza mu mukino kuko k’umunota wa 3 yabonye igitego cyatsinzwe na Mutatu Manase kuri kufura , bidatinze kumunota 10 ikipe ya kiyovu sports yishyuye igitego cyatsinzwe na Saba Robert maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1:1.

Igice cya 2 cyatangiye ikipe ya Kiyovu sports iri hejuru binatuma k’umunota wa 50 iza kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Gyslain Armer. ikipe ya Rayon sports yakoze impinduka yinjiza mukibuga abakinnyi nka Vital Oleg na Drissa Dagnogo , ibi byaje kuyihira kuko k’umunota wa 72 kuri kufura yari itewe na Manase Drissa Dagnogo yaje gutsinda  igitego maze biba 2:2 .

Ikipe ya Kiyovu sports yabaye nkikanguka yongera kurusha Rayon sports maze k’umunota wa 83 ku ikosa ryakorewe Armer Gyslain ikipe ya Rayon sports yaje guhabwa ikarita itukura yahawe myugariro Niyibizi Emmanuel bita kibungo.

K’umunota wa 89 nanone ku ikosa Rugwiro yakoreye Armer wari wazonze Rayon sports ikipe ya Kiyovu sports yaje kubona penalty maze yinjizwa neza numurundi Bigirimana Abed umukino urangira ari ibitego 3 bya Kiyovu sports kuri 2 bya Rayonsports.

Ikipe ya Kiyovu sports yaherukaga gutsinda Rayon sports muri 2018 yahise ikuraho amateka mabi yari amaze imyaka itatu yose .

Muyindi mikino muri iri tsinda ikipe ya Gasogi united yanganyije na Rutsiro 0:0 mu gihe mu itsinda ryambere Apr fc yatsinze As Muhanga 3:1.

Ikipe ya Rutsiro niyo iyoboye itsinda rya 2 n’amanota 4 ikipe ya Kiyovu sports na Rayon sports zikurikiraho n’amanota 3 mu gihe ikipe ya Gasogi united ari iyanyuma n’inota 1.

You may also like

Leave a Comment