Home Amakuru y'ibanze Imikino: CAF yahinduye ingengabihe ya CHAN ishyirwa mu myaka itatu

Imikino: CAF yahinduye ingengabihe ya CHAN ishyirwa mu myaka itatu

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF ryahinduye ingengabihe y’irushanwa ry’ibihugu rikinwa nabakinnyi bakina muma shampiyona y’iwabo CHAN rikurwa kumyaka 2 rishyirwa kumyaka 3.

Uyu mwanzuro wafatiwe munama y’inteko rusange ya CAF yabereye muri Marocco kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Nyakanga 2021 . Iyi nama yemeje ko CHAN yari isanzwe iba nyuma y’imyaka 2 ihinduriwe ingengabihe ikaba izajya iba nyuma y’imyaka 3 gusa uburyo yakinwagamo n’umubare w’ibihigu biyitabira ntiwahindutse wagumye kuri 16.

Imikino ya CHAN isanzwe ikinwa n’abakinnyi bakina imbere muma Shampiyona y’iwabo nkuko nabivuze haruguru ikaba ari igitekerezo cyazanywe nuwari Perezida wa CAF umunya Cameroon Issa Hayatou. Ibi byari bigamije guha agaciro abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zo mubihugu byabo kuko batabonaga umwanya wo kwigaragaza muri CAN aho ibihugu biba byazanye abakinnyi babyo bakina kumugabane w’iburayi.

CHAN yambere yabaye muri 2009 yitabirwa n’ibihugu 8 itwarwa na RDC ikaba yari yabereye muri Côte d’Ivoire , u Rwanda rumaze gukina CHAN 4 muri 6 zimaze gukinwa gusa ntirurabasha kurenga 1/4 , CAF itangaza ko CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 ariyo yitabiriwe cyane kuko ama Stade yabaga yuzuye hatitawe ko u Rwanda rutakinnye .

You may also like

Leave a Comment